Gufungwa mu Rwanda ni AKAGA! Ese aya mafaranga yose ava mubyo abagororwa bahinze yaba koko ajya mu masanduku y’amagereza?

Uko leta igiye gutura umutwaro wo gutunga imfungwa n’abagororwa. Imfungwa zo mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi zikenera ibizitunga n’uko zibaho, bisaba ubushobozi buva muri leta kuko akenshi ibyo zikenera biruta ibyo zinjiza.

Leta y’u Rwanda isa n’iyarebye kure kuri iyi ngingo, ubwo muri Nzeri 2014, hashingwaga ikigo cyiswe Muhabura kigamije gufata ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) kikabibyaza inyungu hagamijwe kugabanya umubare w’ibyo leta itanga ku mfungwa n’abagororwa ifite mu nshingano.

RCS ikenera nibura miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka kugira ngo ibashe gutunga imfungwa n’abagororwa bari hirya no hino mu magereza, haba ku mafunguro n’ibindi bikoresho bya buri munsi.

Muhabura yatangiye ibikorwa birimo iby’ubuhinzi, kubaka imihanda, kugemura ibikoresho aho bikenerwa, kugemura ibiribwa ku magereza, gukora amasabune no gukora ibikoresho bikoze mu mbaho.

Imihigo y’icyo kigo ni ugukora ku buryo RCS izabasha kwihaza mu biribwa ku buryo imfungwa n’abagororwa batazongera kuba umutwaro kuri leta, no gukoresha ingengo y’imari bakuye muri leta.

Ni umuhigo Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo, Maj. Nkurikiyumukiza Shadrack, avuga ko nta kabuza ko uzagerwaho ashingiye ku ntambwe bagezeho nyamara basa n’abatangiriye ku busa.

Yagize ati “ Mu gihe imirima yose dufite yakoreshwa neza, ibikorwa by’inganda duteganya bikagenda neza, imishinga yose duteganya igakorwa uko tubyifuza, nta kabuza ko mu mwaka nk’itanu iri imbere 50% y’ibyo leta yatakaza ku mfungwa n’abagororwa bishobora kuzavaho, mu myaka 10 ikibazo kikaba cyararangiye ndetse tukazajya tunagira uruhare mu ngengo y’imari ya leta.”

Mu gihembwe cy’ihinga B cya 2017, RCS yahinze ibigori, ibishyimbo n’ibirayi kuri hegitari 207 kuri gereza za Bugesera,Rwamagana,Gicumbi, Ngarama,Nyanza na Mageragere.Icyo gihe heze ibifite agaciro k’asaga miliyoni 92 Frw.

LIRE  U Rwanda ruyobowe naba MAFIA koko --> “Inzu REB ikodesha Miliyoni 16 ni iyande?” Umudepite yabajije ntiyasubizwa

Icyo gihe kandi gereza ya Lilima iherereye mu Karere ka Bugesera yejeje toni 250 z’ibigori isagurira n’iya Ntsinda kuko yateganyaga kweza toni 200 irenzaho 50.

Hanakozwe kandi umushinga wo kubaka mu buryo bwiza inkengero z’imihanda mu karere ka Huye nabyo byinjije asaga miliyoni 263 Frw; hasanwe kandi umuhanda mu Karere ka Nyabihu winjije asaga miliyoni 170 Frw n’ibindi.

Umuyobozi kandi abishingira ku bikorwa haba ku biteganyijwe cyangwa ibiri gukorwa, kuko muri iki gihembwe cy’ihinga hamaze guhingwa ibigori, ibishyimbo n’umuceri kuri hegitari 486.5, mu gihembwe gitaha hakaba hateganyijwe kuzahingwa izigera kuri 446.5.

Ibyahinzwe biteganyijwe kuzinjiza asaga miliyoni 290 Frw n’icyayi gihinze kuri hegitari 14.5 mu Karere ka Gicumbi kizinjiza asaga miliyoni 38 Frw umwaka utaha.

Iki kigo kiri no kubaka umuhanda mu Karere ka Karongi uteganyijwe kuzinjiza asaga miliyoni 67 Frw.

Muhabura iri kuvugurura uruganda ruzajya rukora amasabune ruri mu Karere ka Huye, ruzajya rukora amasabune yose azajya akoreshwa muri gereza ya Huye. Ay’umwaka wose ruzajya ruyakora mu cyumweru kimwe. Ni umushinga uzatwara miliyoni 289 Frw rukazatangira gukora muri Mutarama 2018.

Urwo ruganda ruteganijwe kuzajya rwunguka asaga miliyoni 140 ku mwaka, mu myaka itanu rukazaba rwungutse asaga miliyoni 703 Frw.

Ikigo kandi kirateganya gukora ibarizo mu Karere ka Huye rizatwara asaga miliyoni 134 Frw ariko rikazunguka mu gihe kirekire aho biteganyijwe ko mu mwaka ibyo bikorwa bizajya byunguka asaga miliyoni 89 Frw.

Umuyobozi wa Muhabura avuga ko ibikorwa bateganya bishobora kuzatanga nibura miliyari 4.3 Frw mu gihe cy’imyaka itanu, muri ibyo hakazakomeza gukoreshwamo imfungwa n’abagororwa n’abandi bantu bahabwa akazi baturutse hanze.

LIRE  Kanuma Christophe: Tiriri tiriri tiriri iyo yari telefone yampamagaye kujya kwamagana abafaransa n'abadage!

Umuyobozi Mukuru wa Muhabura, Maj. Nkurikiyumukiza Shadrack
Igihe.com