Gahunda yo gusenya GIKUNDIRO Rayon Sports irakomeje. Abakinnyi Mukunzi Yannick na Rutanga batawe muri yombi

Breaking News: Mukunzi Yannick na Rutanga batawe muri yombi. Nyuma y’uko Karekezi Olivier atawe muri yombi na Polisi y’igihugu , kuri ubu Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bakinira Rayon Sports nabo bamaze gutabwa muri yombi na Polosi y’igihugu.

Mu ijoro ryakeye ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice nibwo Polisi yabataye muri yombi ibakuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro aho basanzwe babana.

Uwahaye amakuru Rwandamagazine.com yemeje ko bashobora kuba bakurikiranyweho icyaha kimwe n’umutoza wabo Karekezi Olivier. Polisi yahise ibajyana ku Kacyiru ku cyicaro gikuru.

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye n’umukozi wabo wo mu rugo, yatangaje ko Yannick we yari yabanje gufatwa mbere ataragera mu rugo avuye gukina umukino wa Mukura VS naho Rutanga we agafatwa mu masaha ya nijoro.

Yagize ati ” Yannick we yahise afatawa ejo akiva gukina, ntanubwo yigeze agera mu rugo. Rutanga we baje kumufata saa tanu z’ijoro. Na Yannick bamugaruye ariko ntiyava mu modoka, ndetse n’imyenda yajyanye gukina yayihinduye akicaye mu modoka. Abapolisi baje babaza umuntu wese ngo wowe ufana iyihe,…nahise nigendera , nari ntarasobanukirwa neza uko bimeze.”

Mu kiganiro Rwandamgazine.com yagiranye n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, yavuze ko amakuru yari atarayamenya neza ko ari buduhe amakuru arambuye mu masaha ari buze.

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye na Romami Marcel uri gutoza Rayon Sports by’agateganyo yatwemereye aya makuru gusa nabo ngo nibwo bari bakiyamenya, ko nta byinshi bari bakamenye.

Yagize ati ” Nanjye bampamagaye muri iki gitondo bari kubimbwira. Ntabwo ndamenya icyo bazira, buriya turabimenya hakeye.”

Karekezi Olivier yari yatawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2017 akurikiranyweho ibyaha yakoze yifashishije itumanaho n’ikoranabuhanga nkuko biheruka gusobanurwa n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege. Karekezi ntiyabashije gushyingura Katauti Hamad wari umutoza umwungirije muri Rayon Sports wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira iryo ku wa gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017.

LIRE  Écoutez Charles Onana et vous comprendrez pourquoi Kagame et ses alliés ne veulent pas qu'il parle

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric ni bamwe mu bakinnyi Rayon Sports yifashishije ikina na Mukura VS kuri iki cyumweru ku kibuga cya Kicukiro. Ni umukino amakipe yombi yanganyije 0-0.

Yannick na Rutanga bakinanye muri Academy ya APR FC. Bombi berekeje mu ikipe ya Rayon Sports. Uyu ni umwaka wa mbere bayikinamo. Basanzwe ari inshuti magara ndetse babana mu nzu imwe.

Yannick , ku mupira ni umwe mu bakiniye Rayon Sports kuri iki cyumweru bakina na Mukura VS

Rutanga Eric yakinnye iminota yose ku munsi w’ejo mu mukino bakiriyemo Mukura VS ku Kicukiro

Source: RwandaMagazine