Fr. Nahimana: Impinduka ntizabera mu Bubiligi cyangwa i Paris, impinduka izabera mu Rwanda

Fr. Nahimana: Impinduka ntizabera mu Bubiligi cyangwa i Paris, impinduka izabera mu Rwanda

Ibyo Padiri Nahimana avuga nibyo ijana kw’ijana. Ntabwo impinduka izabera hanze y’igihugu cy’u Rwanda kandi impinduka izagerwaho igihe abanyarwanda twese twahagurutse baba abari hanze, baba abari mu gihugu, tukanga ubutegetsi bw’icana, ubutegetsi bw’igitugu, ubutegertsi buhonyora abaturage, ubutegetsi bwicisha inzara abanyarwanda, ubutegetsi burasa abaturage ku manywa y’ihangu nk’urasa inkware.

Impinduka izakorwa n’abanyarwanda ntabwo izakorwa n’abanyamahanga. Impinduka niyo yonyine ishobora kuzana amahoro mu Rwanda no muri kariya karere k’ibiyaga bigari. Abanyarwanda barababaye, hejuru yo gukandamizwa, kwicwa, kwicishwa inzara, kuvutswa ubwisanzure, gufungwa, ibiza nabyo ntibiboroheye. Aho kugira ngo leta ya Kagame igire icyo ikora mu gukumira ibiza ahubwo ihugiye mu kwica abanyekongo. Abantu barenga 20 bazize imvura nyinshi yateye imyuzure n’inkwangu zatwaye imisozi zigataba abantu.

Hari uwavuze ngo wabona ari ikiboko Imana iri gukubita Kagame. Byose birashoboka niyo mpamvu nagira ngo nisabire abasenga basengere u Rwanda kuko ntiruzagira umuyobozi wica ngo n’ibiza byice maze ngo ruzagire amahoro.

 

LIRE  Did Rwanda’s Paul Kagame trigger the genocide of his own people?