FPR YAJE YIYAMBIKA URUHU RW’INTAMA NONE IMAZE KWIGARAGAZA NK’IKIRURA CY’UBUKOMBE.

Kagame na FPR baje bavugako baje kurengera abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi ngo bari barakandamijwe n’ingoma ya Habyarimana. Benshi mu batutsi bagendeye muri icyo kigare birangira bavumbitse akarenge mu rukweto rw’ikinyoma cya FPR Inkotanyi, maze bagurisha utwabo batanga imisanzu bivuye inyuma bizeye ko igihugu nigifatwa bazakubirwa inshuro nyinshi ibyo batanze ubundi bagatura igihugu gitemba amata n’ubuki.

Kuri ubu rero ibya wa mugani w’abakurambere ugira uti, “Basangira amaraso ntibasangira amata” byarasohoye.
Ugira utya wajya kumva ukumva ngo abantu bararegwa gukorana na RNC none baburiwe irengero abandi barafunzwe. Wajya kubona ukabona umuntu wafashije inkotanyi kugera ku butegetsi ku kigero cya 85% nka Assinapol Rwigara arishwe ndetse n’umuryango we ugasigara ugirwa ay’ifundi igira ibivuzo nka biriya mubona biri kuba kuri Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara.

Kuri ubu rero bimaze kugaragarira buri wese ko FPR itaje guhagarika jenoside ko ahubwo yaje kuyitangiza no kuyikomeza. Bitabaye ibyo se wasobanura ute ukuntu Kagame nyuma yo gucecekesha abahutu yasigara yibasiye abacitse ku icumu rya jenoside akaba ari kubica ku manywa y’ihangu mu gihugu cyitwa ko gifite umutekano uri ku gipimo cyo hejuru? Nonese umugani wa Adeline Rwigara, kwica biremewe nyuma ya jenoside? Biratangaje kuba Kagame yibasiye abatutsi bacitse ku icumu rya jenoside mu gihe yirirwa arimanganya ko ariwe wabarokoye.

Kagame na FPR nibarekeraho kubeshya abanyarwanda bigira intama kandi ari ibirura, ibinyamaswa. Ese buriya kuba Diane Rwigara yarashatse kwiyamamariza kuyobora igihugu ni ibuye yateye ku karere kuburyo byamuviramo guhigwa bukware we n’umurwango we? Nonese kuba Kagame avuga ko yarokoye abatutsi bivugako u Rwanda nta burenganzia bwo gukora politiki abo avuga ko yarokoye barufitemo? FPR irarambiranye! Ntakindi ishoboye uretse kwirirwa ibuza abanyarwanda uburenganzira bwabo ku gihugu cyabo no ku mitungo yabo. Ubuhake, ubukoronize n’uburetwa byari byaragiye nk’ifuni iheze ariko ubu byaragarutse bigaruwe na Kagame n’agatsiko ke ka FPR. Kwicwa no kunyerezwa, gufungira abenegihugu ubusa no guteshwa agaciro ka muntu nibyo byeze mu Rwanda. Ubushomeri ku rubyiruko, kugwingira kw’abana bato kubera imirire mibi no kugirwa ingaruzwamuheto byafashe intera ndende mu gihugu. Mbese ntiwareba cya gihugu inkotanyi zabeshyaga abayoboke bazo ngo kizaba gitemba amata n’ubuki ubu kiratemba amarira n’amaraso. Kagame yirirwa asesagura umutungo w’igihugu mu ngendo z’urudaca ari mu nyungu ze bwite kimwe n’andi makosa menshi ahishe tuzabagezaho mu gihe kitarambiranye amaze kuvaho.

LIRE  IGIHE N' IKI 12/01/2017: ABO KAGAME YASHAKAGA KUGURA NTIBASHAKA KUGURWA MU RWANDA

Icyo abanyarwanda batari inyangabirama bakagombye gushyigikira ni repubulika n’amahame yayo aho gukomeza kugenda mu bwato bwa FPR bugeze ku manga. Nta na rimwe u Rwanda rushobora kugera ku iterambere rirambye igihe cyose Kagame acyibonamo ko ariwe igihugu, aho usanga umuntu wese utinyutse kuvuga ibitagenda neza afatwa nk’umwanzi w’u Rwanda maze agacibwa cyangwa akicwa. Bimaze kugaragara ko Habyarimana atari ikibazo kuko nta mututsi yigeze araza ku nkeke ahubwo Kagame niwe wateranyije abanyarwanda. Bityo rero abanyarwanda bakunda igihugu bagomba guhaguruka n’imbaraga zabo zose bagakuraho ingoma mbi kirimbuzi ya FPR igiye kutumaraho ab’ingenzi.

Jean Rukika