Ese urupfu rwa Katauti n’ infungwa rya Olivier Karekezi byaba ari umugambi mubisha wa DMI mu gusenya GIKUNDIRO “Rayon Sports”?

Kagame ntaho adakinira politiki noneho ageze no mu mukino wa Ruhago. Ubu se haricyo Rayon sport isigaje? Yishe uwungirije umutoza wa Rayon Sport amukorogeye ubutaraza, ageretseho no gufunga umutoza wayo Olivier Karekezi. Ikinyamakuru The Rwandan cyanditse kivuga ko Olivier Karekezi azira kugambanira igihugu ngo akoresheje itumanaho n’ikoranabuhanga. Ngo hamwe n’itsinda ry’abandi bantu bahererekanije ubutumwa kuri email bashaka uburyo u Rwanda rwasezererwa na Ethiopia mu mukino w’amajonjora yo kujya mu gikombe cy’Afrika gikinwa n’abakina imbere mu gihugu (CHAN).

Hano umuntu yakwibaza impamvu yihishe inyuma y’ibi byose? I kipe ya Rayon Sports ni ikipe ikunzwe hano mu Rwanda na rubanda nyamwinshi, ibi byo ntawe utabyemera. Ubu se yaba aricyo Kagame ayiziza? Kagame waretse nkakugira inama. Nubwo umaze kwesa imihigo mu bwicanyi biragaragara ko nta bwenge ubishyiramo. Ibyabaye kuri Rayon Sport n’umwana muto yashobora kubyisesengurira akamenya aho ubugome bwawe bugarukiye. Ntimubona ko Olivier Karekezi ari kumushinja kugambanira igihugu, ejo aramugerekaho n’urupfu rwa Katauti.

Abazi gusesengura mwibaze impamvu urupfu rwa Katauti rwahuriranye n’ifatwa rya Olivier. N’imirari se Kagame arimo kuyobya ngo abantu be gutinda kuri ruriya rupfu ahubwo havugwe cyane ibyerekeranye n’ifatwa rya Olivier? Aramushinja guhererekanya email zigambana, ibyo biroroshye kuba babimugerekaho? Uwari we wese Kagame yamushatse ntiyamubura kuko mu ikoranabuhanga habamo n’abajura bashobora kwiba ibanga ry’umuntu akoresha muri iryokoranabuhanga bagakora ibyo bashaka mw’izina ry’uwo muntu bibye ibanga. Ubwo se ninde wakwemera ibyo bivuye kuri Kagame? Ko wagira ngo bamuroze ibinyoma. Ariko da keretse Kagame atagushatse. Akomeje amayeri ye yo gushaka gusenyanone Rayon Sport mukeba wa APR.

Aisha Umulisa
Nyamirambo, Kigali

LIRE  N’IRIHE SANO RIRI HAGATI Y’INYENYERI NA RUSHYASHYA?