Ese Paul Kagame azashyira ubwenge ku gihe yemere ko aho yicaye ari Kaguta Museveni wahamwicaje?

Twishyizemo kenshi ko Museveni na Kagame ari inshuti magara ariko politiki irabivuguje burundu. Koko ntanshuti muri politiki ibaho habaho inyungu za politiki kdi mugihe runaka. Kera kabaye Kagame yabaye umuncanshuro igihe kirekire kugeza ubwo Museveni nawe amwituye kumugambi bizeho neza sinatinyuka kuvuga ko ari nabi kdi baratsinze. Ariko ngo usenya urwe umutiza umuhoro koko. Museveni yateye imboni ibikorwa bya kagame bageze aho bahimba pilato kubera kamere mbi yamuranze mukwica abagande nuko ahitamo kumushyigikira uko ari atazuyaje amwicaza murugwiro.

Museveni yarazi neza ko ubwo yungukiye mumaraso y’abagande yamufashije kwikiza ariko bizagora Kagame kungukira mumaraso y’ubwoko bwe nyirizina ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange! Museveni ntacyo atakoze kuko kwikiza Kagame na RPF muri rusange nawe ubwe yarabifitemo inyungu nyinshi. Ariko Kdi yarazi ko ubuzima bwabo basore bahisemo inzira y’ibyihebe rwose itazabasohoza amahoro nubwo ariko bibeshyaga bose Uramutse wihuse ukareba imyaka 23 kubutegetsi ushobora guhita unvuguruza. Ariko shishoza yenda urebe imyaka bari bafite Kagame 37, Kayumba muri 30 Kabarebe ntirenga 26, abenshi muri kagatsiko yari 23-35.

Muriyimyaka ishize wibaza icyobapfushirije ubusa ubuto bwabo kikakuyobera. Iyo batarwana ubwabo mubagize ako gatsiko baba barwana n’abanyarwanda bategeze babemera nk’abategetsi babo kubera ikinyoma no kumena amaraso menshi y’inzirakarengane byabaranze, cyangwase bakarwana n’imitima yabo kubera inkomanga y’amaraso y’inzira karengane birengeje, Byavaho bakabundabunda bihisha ubutabera mpuzamahanga.

Museveni rero ibi byose yarabizi kdi n’uko bazaryana ubwabo yarabizi ndetse n’uko iyi ngoma izasandara nawe arabibona nkuko twese tubibona ubu.

Mushobora kuba mutibuka ko Museveni ejobundi ubwo kagame n’agatsiko ke bibeshyaga k’uburundi nawe bamuhisemo mukibazo cy’abarundi. Abenshi byabateye ubwoba kubera kwibaza kumugambi mubisha wo kwigarurira akarere kakagengwa n’abahima cy abatutsi mukarere, ubwoko bwa banyamucye iyo ubugereranije n’ababantu batuye ako karere. Nyamara burya politiki nta rukundo rw’agape rubamo. Byose ni inyungu gusa n’imibare. Empire Hima ni imibare kdi byari munyungu n’ikinyoma cya bamwe bigize barusahurira mu nduru. Ntawutiyunvisha ko niyo iyo ubwo bwami bw’abahima bwashoboka budashobora kugira inyungu bizanira aka karere, baba abatutsi baba ababantu bose babihomberamo. Emwe n’agatsiko kayiyobora byakabera igihumbo k’igihe kirekire.

LIRE  Adeline Rwigara ahura na muganga hari abantu benshi, ibyangombwa muganga yanditse bigatwarwa n’abandi bantu, ntabasha kubwira muganga ikibazo afite yisanzuye.

Iki nicyo cyatumye Museveni ahitamo kuvugira Pierre Nkurunziza aho kumira kuruhu nk’ikirondwe. Kandi nawe siwe nawe nuko ba rusahurira munduru nabo batagenga byose nk’Imana kuri iyisi dutuye. Sinvuze ngo baratsinzwe burundu twirare ariro ijwi ryabo ubu nirito cyane. Gusa iyo ijwi rikendereye nako imbaraga zabo niho twebwe dukwiye kongera izacu kugirango dutsinde abo bagome burundu naho ubundi muri politiki igihe kirahinduka nkuko n’ibihe byinvura bihinduka. Nugushishoza cyane.
Ntabwo Museveni rero yatoranijwe na barusahurira munduru ahubwo yatoranijwe na bampatsibihugu. Itandukaniro muraryunva. Nta nubwo kdi yegujwe mukibazo cy’abarundi ahubwo Kagame yaramuketse kdi kumukeka ntibyari byiza.
Museveni ashyigikiye Nkurunziza Pierre kubera ibihe n’inyungu za politiki aho Zigana ubu kagame yarabimenye noneho.

Museveni nawe ntacyo akiramira.

Kuba Museveni yarasanze atagumya gushyigikira umukinyi utazatsindwa gusa ahubwo uzanamutsindisha nawe ubwe n’ubushishozi kdi abifitemo inyungu z’igihe. We abonye uko iminsi yicuma. Ntitwibagirwe ko Museveni arumutoza kdi uwo yatoje yakinye nabi cyane, cyane rwose. Kuko iyo akina neza ntacyari kubongamira inyungu z’abamutumye. Ariko ubuhubutsi, agasuzuguro kwishongora ubwenge bucye no kutamenya gucunga iteganya gihe bimukozeho ntakabuza.

Nkuko tubyunva Kagame ntaravuga ko azica Museveni nkuko bisanzwe kubamuvumbuye Bose ariko birigaragaza. Ntasinziriye ariko afite ubwoba kubera guhangana n’umutoza iteka biba ari finale. Kurundi ruhande nyamara Museveni nta bwoba afite nabuke kubera imitego myinshi yamuteze kuburyo kuyitegura gusa bisobanura kumutsinda bidasabye gutangaza intambara. Ikindi nuko ubu abyinisha agatebe kubera ko yizeye kwica inyoni 2 icyarimwe. Kuri museveni ntagusubira inyuma aho ibintu bigeze. Igihe n’inyungu muri politiki nemeye ko aringenzi cyane kdi nvumbuye ko nta nshuti niyo yaba iso cy umutoza wawe muri politiki.

LIRE  Jean Claude Nkubito: "Je plaide la lucidité, l'humanité et le bon sens pour le cas de Karasira Aimable."

By Ishema Ryacu