Ese Mo Ibrahim yaba ashinja PKagame kuba yarakoze Jenoside?

N’umukuru w’umuryango Mo Ibrahim, umuherwe Mo Ibrahim yikuriye mu kanwa ka Kagame ko aba perezida aribo bakora Jenoside. Kagame arabyemeza.

Erega ukuri kwagiye hanze kera. Kagame we ubwe yemeje ko Jenoside yabaye mu Rwanda ariwe wayikoze kugeza magingo aya akiyikora. Ubwo se yemwe hari ahandi abantu bashakira?

Urutonde rw’abantu bamaze gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yabaye mu Rwanda bakemeza ikintu kimwe “ubwicanyi bwakorewe abahutu n’abatutsi”, ni rurerure. Ubwo bwicanyi bukaba buri ku gahanga ka Paul Kagame.

Abanyarwanda ko badahumuka ngo basobanukirwe uko Paul Kagame yishe abanyarwanda na n’ubu akibica. Abanyarwanda turacyasinziriye, turacyari muri mama wararaye, aho kugira ngo tubone amayeri ya Kagame ahubwo aradushorera nk’inka. Nta muntu ufite ingengabitekerezo nka Kagame kuko niwe uteranya abanyarwanda. Ngo twageze k’ubumwe n’ubwiyunge. Byahe byo kajya.

Banyarwanda banyarwandakazi, waba umuhutu, waba  umututsi muze dufatanye turwanye ingoma y’ubwicanyi ya Paul Kagame igiye kutumarira kw’icumu. Aho bukera aratumara nitudahaguruka!!!!

LIRE  Arrestation de Félicien Kabuga. Historique d’un dossier judiciaire controversé