Ese kunenga leta ya Kagame na FPR nukubarwanya? Asuman wa Rugali News aritiranya u Rwanda na Amerika?

Asuman wa Rugali News yikomye ikinyamakuru Rugali.com gikorera hanze ariko yitiranyije kunenga cyangwa kwifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda no kurwanya leta ya kagame na FPR. Ikindi kandi uyu Asuman nkuko abantu benshi bakomeje kwibeshya harimo na Noble Marara, bakomeje kwibeshya no kubeshya rubanda ko Rugali.com ariya RNC.

Ariko ntitwabura kuvuga ko icyo Rugali.com na RNC bihuriyeho aruko bifuza impinduka mu Rwanda kandi banenga leta ya Kagame na FPR. Kandi ntawabuza abantu gutekereza nkuko Asuman abivuga muri iyi video kuko niba hari ikintu cyakuye umutima leta ya Kigali ni RNC. None Asuman atangiye kwikoma Rugali.com nkaho yifuza kuyicecekesha nkuko babikoze kubindi binyamakuru nk’umuseso n’ibindi. Iyumvire nawe Asuman aho yikoma Rugali.com:

Icyo twakwibutsa Asuman nuko twe hano dukorera muri Amerika batwemerera kuvuga icyo dushatse ntihagire ubizira bitandukanye naho mu Rwanda aho ibinyamakuru binenga leta ya Kagame na FPR bibifunga ngo byatutse umukuru w’igihugu n’izindi mpamvu umuntu atarondora mu gihe ibinyamakuru nka Rushyashya, Igihe n’ibindi bituka cyangwa bigasebya abahunze igitugu cya Kagame na FPR maze leta ya Kagame na FPR bakabirebera none barashaka no gucecekesha Rugali.com.

Ubwanditsi
Rugali.com

LIRE  Rwanda : Les députés Rwandais entament des tournés dans différents districts pour évaluer le développement tant cherché par Kagame