Ese koko NYAKATSI yaracitse mu Rwanda?

Bati mu Rwanda turi mwiterambere twaciye nyakatsi!!! correct, noneho se izi zo muzita ngwiki muri ryaterambere????? Iyi ni imibereho y’abanyarwanda muri uyu mwaka 2017, aha akaba ari mukarere ka gisagara bakaba bamaze imyaka 8 bari muri ubu buzima.

iyo nzu ibanza ni iya bizimana Daniel w’imyaka 35 n’umugore we Uwimana Claudine w’imyaka 37 hamwe n’abana 4 babyaranye.
Bo batuye munzu iri kubuso bwa metero 3 kuri eshatu(3m3); nta cyumba igira, niyo batuyemo bose ikaba ari nayo babikamo ibikoresho byabo byiganjemo inkono baba babumbye.

mutekereze uko baryama bacucikiranye aho hantu. nuko mbere yuko urata ibyumba bya air conditioning system uraramo naza WiFi unibukeko hariho naba.

inzu ikurikira yenda kugwa, nikwa nyandwi landisilasi w’imyaka 47 mu murenge wa kansi.

umuryango wa nyandwi ugizwe na bantu 8 babana muri iyo nzu ureba we numugore we. si kwa nyandwi hameze gutya ahubwo ni ikibazo usanga hose muri kano kagari ka bwiza. gatuwe na batwa ubu ngo bitwa abasigajwe inyuma namateka!!!! mutekereze kuba muri ubu buzima….. n’umuryango ukiri muto gutya ntago bashaje baracyari bato.

none ko mbona bisa nkaho nta witaye kumibereho ya batwa, aho nihaba hariho kwirengagiza yuko nabo ari abanyarwanda?

uzasanga nomubibazo bya hutu Tutsi nta wushyiramo abatwa aba banyarwanda kuki baburizwamo. muri byose kuburyo biba ari nkaho nacyo bitwaye????

mutekereze noneho imibereho yaba bavandimwe,… mugihe muvugako u Rwanda rurigutera imbere mujye munibuka yuko hakiri naba mwibaburizamo. kandi kwerekana yuko naba bagihari si ukurwanya leta nuko twifuza yuko ibyo mwita iterambere bigera kuri bose.

niba wariye ukaryama aheza munzu nziza nti bivuze yuko abanyarwanda bose babayeho nkawe. mujye mwemera ikibazo cyu bukene kiri mu Rwanda kugira ngo gishakirwe ibisubizo. watera imbere ute ubaye muri buno buzima? ngo ushaka gukira ibinyoro arabirata. ntago abihisha.

LIRE  RDC: la veuve du général Kahimbi, ancien chef du renseignement militaire, en résidence surveillée

Rwanda Iwacu