ESE KOKO MBANDA ASHOBORA GUKORA POLITIKI?

Nibyo koko inda ibyara Mweru na Muhima! Uwakumva Mbanda avuga cyangwa usomye inyandiko asigaye yandika, ntawakwemera ko avukana na Kambanda (usifura football), ndetse na nyakwigendera Kabanda. Ntawe utazi ubupfura bwabo bavandimwe be.

Kujya muri politiki kwa Mbanda Jean ni uburenganzira bwe, kandi busesuye. Kuvuga irije nabyo ni uburenganzira bwe n’ubwo bidakunze kuba byiza ku bagerageza politiki nkawe!

Yatangiye politiki igihe cy’ishingwa ry’amashyaka atavuga rumwe na MRND, ahita agana mu ishyaka rya PSD n’ubwo abantu batari bacye bahurizaga ku kutamwizera cyane, dore ko madame we yakoraga muri OCIR The, yayoborwaga na Bagaragaza (uyu yari umutoni ukomeye kwa Habyarimana) wari inshuti y’umuryango wa Mbanda kandi bikiyongera ko na Colonel Bagosora nawe yari inshuti y’akadasohoka kwa Mbanda n’abe.

Nubwo njye mbona kugira inshuti nkizo bitagombye kuba imbogamizi muri politiki, hari benshi batabyumva gutyo, ariko ntibyabuza impala gucuranga.

Icyo gihe yakoraga politiki anayobora Ishyirahamwe APROTAM ry’abatwara abagenzi muri taxi minibus, yizewe cyane n’abanyamuryango kubera imbaraga za politiki nubwo yaje kabasahura (abamuzi murabizi cyane).

Nk’iya Gatera yaje kwinjira mu nteko ishinga amategeko n’icyokere kinshi cyane, reka si ukuvuga sinakubwira, arinigura ariko yibagirwa ko kuvuga irije bitajyana n’uwo murimo wa politiki.

Yaje rero kwandika ibaruwa yari ikubiyemo ibitekerezo byiza n’ubwo abamuzi batemeza neza ko ariwe wayanditse ko ahubwo yakoreshejwe kubera kwikundira kugaragara no kuvugwa.

Iyi baruwa ntiyamuguye neza, gusa n’ubundi yari “ntacyo bimbwiye” wagira ngo yari yariyanze, kuko gutinyuka bikorwa byateguwe neza. Wabonaga atazi icyo ashaka! Ndibuka ko hari nk’ igihe yari akubise umusore bari bahuriye mu kabari i Nyamirambo, amuziza gusa kuba yaramwise “Honorable” (kandi ari yo nyito y’intumwa za Rubanda). Njye nabonye byari biteye isoni kuko yamutunze urutoki mu jisho ati: “vuga Mbanda Jean”, undi ati  “Honorable Mbanda Jean” kubera kutamenya icyo yashakaga. Mbanda yashatse kumufata mu mashati undi asubira inyuma. Arongera ati: “vuga: uraho Mbanda Jean?” Uwo musore yahise asohokana nuwo yaraje kuhahurira, uwo amusobanurira ko Mbanda akunda kwiyenza no kurwana, ko mu by’ukuri atihesha icyubahiro. Yabivuze mu gifaransa ati: “Changeons de milieu, Mbanda est un vouyou qui n’aime que de querelles”.

LIRE  Former president of Tanzania Jakaya Kikwete enjoying his weekend around his ancestral village.

Nkurikije uko nabonye ibyo, nasanze afite ikibazo gikomeye n’ubwo twese twatinyaga kubimubwira kubera ibipfunsi bye. Nguwo umunyapolitiki w’urwego ruciriritse.

Ikindi cyababaje abantu benshi,  ni ubwo yakubitiraga mu kabari umugabo wayoboraga sosiyete yakoraga itabi, amuziza gusa ko amubajije amakuru ya Madawe we wabaga imahanga. Mbanda rero, aho kumusubiza, yamuhondaguye ibipfunsi byinshi n’uko abantu barakiza! Nguwo umunyapolitiki w’urwego rwo hasi cyane.

Iyo urebye igihagaro cye, wamwibeshyaho byinshi kuko uhita umubonaho icyusa n’ubukaka n’indeshyo yabo bakunze kwita abanyagitinyiro.

Iyo arimo aganira uhita wumva abo bakunze kwita “megalomane”, rimwe na rimwe ukagira ngo ni “mythomane” dore ko nta myato yakwivuga kuko ntayo! None se yavuga iki?

-Umukinnyi wa cyera w’umupira w’amaguru mwiza se? Icyo nzicyo n’uko yakubitaga abandi imitwe n’ibipfunsi mu kibuga.

-Umwarimu mwiza se? Ntiyanyigishije ariko simushira amakenga. Ariko icyo gihe Saint Andre nta bakobwa bahigaga da!

-Umuteramakofe mwiza se? Icyo nzicyo yateraga ibipfunsi cyane. Ariko kuvuga ni ugutaruka; aho kwiyamamariza kuyobora Ferwafa, iyo yiyamamariza kuyobora federation y’iteramakofe ko wenda yari gutorwa kuko abifitiye uburambe, n’ubwo abikorera mu tubari nkaho yagiye mu marushanwa!

Yenda yavuga ko yaretse inzoga za buri munsi n’ijoro kuko nta kabaraga akigirira. Ariko ni icyemezo cyiza yafashe kuko noneho yongeye gutera ibipfunsi yahasiga agatwe!

Reka ngire icyo nibariza Mbanda:

-Niko ye? Uribuka ukuntu wasohokanaga buri gihe  n’umugore warufite umugabo w’umuzungu? Burya rero twagufataga nk’umupfubuzi mukuru, kuko ntibyaheshaga agaciro umuryango wawe.

-Uzi uburyo witwaraga nk’ingaragu kandi warufite umugore w’isezerano kandi wavutse mu muryango wiyubaha?

Imyitwarire nk’iyo niyo yavuyemo kuguha akazina k’agatazirano, maze bakwita “AKAMUGA” (kubera ko wari warasabitswe n’ubuhehesi), uwarikwise ndamwibuka, yabikwise turi kwa  Nyakwigendera Ndoli aho bitaga ku gasoko/Remera turi kunywa AGACE, uwo muntu uramwibuka yakoraga muri banki…

LIRE  Rwanda: Réponse de Victoire Ingabire aux campagnes de harcèlement et de diffamation contre elle et sa famille

Reka ndangize nkwibutsa inzira zawe nyinshi wifuje gucamo ngo ugere kure ariko na nubu ukaba utaranyurwa:

-Nguwo Mbanda muri APROTAM,

-Nguwo Mbanda ari depite muri PSD,

-Nguwo Mbanda ashaka kuyobora FERWAFA akabura abamutora,

-Nguwo Mbanda muri TPIR Arusha mu gushinjura Colonel BAGOSORA yishakira indamu,

-Nguwo Mbanda muri Canada ku maradiyo atuka ubutegetsi bwa Kigali,

-Nguwo Mbanda ashinga ishyaka CONIC, ritigeze n’abayoboke bagera kuri batanu,

-Nguwo Mbanda ashaka amafaranga mu bantu abeshya ko agiye kwiyamamaza kuba Perezida,

– Nguwo Mbanda ageze i Kigali asingiza Kagame n’ubutegetsi bwe kandi yari amaze imyaka avuga amabi yabo,

– Nguwo Mbanda waruciye akarumira mu rupfu rwa murumuna w’umugore we baherutse gutsinda mu nzu ku Kicukiro (muzarebe ko rushyashya.net n’igihe.com bitamaze gusiba inkuru ya Nyakwigendera Christine Ilibagiza, wishwe n’agatsiko ka kigali)

Mbanda nkugire inama kuko sinkwanga ahubwo ndagucyebura.

-Jya ahagarara usabe imbabazi abo wakubise cyangwa wateye ubwoba, ubaziza ko banga amafuti yawe.

-Niba benshi bakuzi mu buhehesi, ba intwari usabe imbabazi uwo mwashakanye n’urubyaro rwawe, gusa natwe tubimenye kugira ngo tubikubahire.

Ikindi gikomeye uzashyire ahagarara impapuro zemeza ko utagize ikibazo cyo mu mutwe kubera kuwukoresha cyane igihe wakinaga Football cyangwa urwana mu tubari dutandukanye. Burya n’uko utarubizi, bitera indwara y’umutwe (concussion) ituma umuntu avuga ibigambo biterecyeranye iyo ageze mu zabukuru (kimwe mu ngaruka zayo) nk’ibyo dusigaye tukumvaho.

Nshuti Mbanda, ndangije nkwifuriza ishya n’ihirwe mu murimo wa politiki iciriritse wiyemeje.

Nizeye ko ibyakuvuzweho bizarushaho kukubaka mu bihe bizaza, ugasaza udasize umugayo.

Gira Amahoro kandi uyahe abandi. Nunsubiza nzakomeza nguhanure ku bindi bikomeye niba ubona haricyo byakumarira.

Vuguziga.