Fausti Twagiramungu aragira ati “Ntacyo Habyarimana atakoze ngo intambara ihagarare. Kagame akamubera ibamba!”
Faustin Twagiramungu wari umunyepolitiki wimena mubataravugaga rumwe n’ishyaka rya MRND aratanga ubuhamya burambuye bwerekana ko Paul Kagame ariwe wananije Habyarimana kugirango amahoro ataza mu Rwanda! Faustin Twagiramungu inararibonye yakoranye na Habyarimana agakorana na Kagame arahamya ndetse agasubiramo ko Habyarimana atigeze ategura Jenoside ngo ategure n’urupfu rwe. Dore amagambo ye uko Faustin Twagiramungu abivuga ati”ntabwo nshobora kugambana, nakora critic (Kujora) kuri Habyarimana ku byabaye muri 73 ariko ku by’Inkotanyi Habyarimana ntacyo atakoze” Yarakomeje ati “abantu bashaka kugereka iriya Jenoside ku gahanga ka Habyarimana bishe, abo bantu ni amashitani gusa!!!Niba ari abagabo nibyo ngibyo bateguye babiteguranye na bariya bazungu bakomeje kuvuyanga kariya karere bashaka kurya imari ya Congo bayigeze ku buce ngo bashaka gutegura ibintu bazakomeza gukoresha mu myaka ijana iri imbere.”
Faustin Twagiramungu yakomeje avuga ko kuba bari muri meeting hamwe na Habyarimana interahamwe zaririmbaga ngo “Tuzamanuka twambaye” ngo ntabwo aribyo umuntu yakwitwaza ngo yateguye interahamwe ngo zizamare abantu. Ngo yarazibwiye ngo zizamanuke. Faustin yasobanuye ko Habyarimana yabivuze kuko yabonye yarashyigikiwe n’abantu benshi. Faustin Twagiramunug ati “ba Kagame ntibaba bavuga ni ugukora politiki imeze nk’iy’injangwe. Abantu bicecekeye bakakubikira babona uhuze bakakuvanaho ijosi. Niko Inkotanyi zikora.
Mwese muzi neza ko Faustin tagiramingu atavugaga rumwe na Habyarimana Juvenal. Twagiramingu aravuga ukuri kwambaye ubusa kuko ntacyo aca Habyarimana ngo aramurengera.. Ntabwo wategura Jenoside ngo nurangize utegure n’urupfu rwawe. Paul Kagame amenye ko ukuri kunyura muziko ntigushye. Abo bose barimo batanga ubuhamya natbwo bihereraho cyangwa ngo bihere mu kirere. Barandika kugirango ibyo byose, uko kuri kose tuzakurage abana bacu aho gukomeza kubaraga ibinyoma.