Ese Gashumba wacumbikiye mu nzu ye i Kampala bamwe mu bishe Col. Karegeya ni muntu ki?

Uganda: Gashumba wacumbikiye abishe Col. Karegeya nawe arafunze. Uyu Gashumba ni umutekamutwe kabuhariwe wagiye akwepa inkiko, ni umututsi wavukiye Nyendo-Masaka. Yarangije amashuri yisumbuye muri univerisite ya Makerere. Nta kazi kazwi yigeze akora, ubuzima bwe bwose yabeshejweho no guteka imitwe.

Societe ye yitwa Mali group ni agakingirizo k’ibikorwa bye bibi akaba ari akorana na serivise y’iperereza ya Kigali. Bamwe mu bishe Col.Karegeya bacumbitse mu nzu ye i Kampala.Yabatwaye ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu modoka ye bagiye Mozambique. Gashumba ni inzoka mbi cyane ntacyo atakora kubera amafaranga. Niba mushaka kumumenya mumanze mumenye inkuru yose y’uburyo banki yitwa Stanbic bank garden city yibwe nibwo muzamenya Gashumba uwo ari we.

Kugirango mwumve neza ububi bwa Gashumba, mugomba kumenya impamvu Gen. Salim Saleh yahagaritse ubucuti bwe nawe nyuma y’ urupfu rwa Col. Karegeya rwabereye muri hotel.

Yanditswe na San Byaruhanga mu cyongereza
Ishyirwa mu Kinyarwanda na Judith Nyiraneza

LIRE  Rwanda: Abaturage bapfuye kera nubu bagipfa