Ese aho ntirwaba ari urukundo rwa Bihehe? U Rwanda ngo rwiteguye kwikira zimwe mu mpunzi zicuruzwa muri Libiya

Burya Bihehe Warupyisi cyangwa se Impyisi n’inyamaswa itagira urukundo, ibyo wayikorera byose isubira inyuma ikakurya nk’uko tubibona mu migani myinshi y’ikinyarwanda itwereka ububi bwayo. Ntangiye iyi nyandiko nibaza niba atari urukundo rwa Bihehe mpereye aho mwese mwabonye icuruzwa ry’impunzi mu gihugu cya Libiya, havuzwe byinshi yewe habaye n’imyigaragambyo yamagana ubwo bukozi bw’ibibi, kandi n’ibisubizo bikaba bigishakishwa. Mu bisubizo rero bigishakihwaharimo icyo gukura izo mpunzi muri icyo gihugu, ubwo rero minister w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda aba araje ati twakwemera kwakira ku butaka bw’u Rwanda zimwe muri izo mpunzi, umubare atavuga uko ungana.

Nsubiye inyuma gato murabizi neza ko hari izindi ibihumbi bine u Rwanda rwitegura kwakira zivuye muri Isiraheli ariko wakwitegereza neza ugasanga ntaho bitaniye n’icuruzwa ryazo kuko hari amafaranga Isiraheli izaha u Rwanda kuri izo mpunzi ibihumbi bitanu kuri buri muntu. Tutibagiwe ko hari izindi mpunzi zigeze kuzanwa mu Rwanda zivuye muri Isiraheli ubu imibereho yazo n’iyihe? Zaba zituye hehe? Nibaduhe bilan mbere yo gushaka kwakira izindi. Ubwo rero nkaba nagirango ngire icyo nibariza agatsiko kayoboye u Rwanda : Ko tuzi neza ko hari izindi mpunzi z’Abarundi n’Abanyekongo ku butaka bw’u Rwanda mwatubwira ubuzima zibayemo? Ese zibayeho neza? Ese aho mujya mwibuka ko hari impunzi z’abanyarwanda zikiri hanze kandi nazo zikeneye gutaha? Ese aho si ukugirango indege zanyu ziri mu gihombo zibone akazi? Cyangwa se mukaba mushaka ko baza mukazajya mubanyereza urusorongo muri trafiic d’organes humains ? Ibyo bibazo byose rero nibyo nshingiraho mu kuvuga ko gushaka kwakira izo mpunzi bitari urundi rukundo abategetsi b’u Rwanda ngereranya na Bihehe Warupyisi bazifitiye, kuko bagiye barangwa kenshi no kwica impunzi bazikurikirana aho zahungiye hose.

LIRE  Green MP under scrutiny for role in Rwandan genocide trials

Mu kwanzura nkaba nahamagarira buri munyarwanda aho ari hose kwamagana iyo migambi mibisha, agatsiko gafite , kuko iki gikorwa cyo kuzana izo mpunzi mu Rwanda n ‘abanyarwanda ubwabo bari mu Rwanda ntacyo babizi ho, dore ko byakozwe mu manyanga menshi kerekana ko ari intama kandi ari Bihehe Warupyisi. Nta rukundo rundi agatsiko gafitiye impunzi.

Umusomyi