Ese Abanyarwanda bazi Umwanzi wabo?

Ibibazo abantu bakunze kwibaza

1. *Ni iyihe ntego ya Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bafite ku Rwanda?*

Abantu benshi bakunze kwibaza iki kibazo; kubera ko wenda babona ahazaza h’u Rwanda uhagereranije n’impinduka zitari nziza zigenda zigaragazwa na Kagame Paul+FPR Inkotanyi; usanga u Rwanda n’abanyarwanda biri kujya mu rwobo njyakuzimu. Nibyo koko biteye urujijo ku bantu bashobora gutekereza intego n’impamvu nyamukuru Kagame Paul na FPR-INKOTWNYI bakora amarorerwa, wabihuza n’uburyo bunoze bwari bukwiye kuzahura umuryango nyarwanda ugasanga bihabanye; ariko *Intego nyamukuru ya FPR-INKOTANYI na Kagame Paul, ni ugusahurira munduru abanyarwanda bose, bakazashira uruhongohongo*

2. *Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ingoma ya Habyalimana Juvénal na Kagame Paul?*

Nibyo koko abibaza iki kibazo bafite ishingiro. Hari benshi bashobora gutekereza ko Habyalimana na Kagame bahuje imico n’imikorere; ariko baratandukanye cyane. Habyalimana yakundaga abantu bose nta vangura yagiraga n’ubwo yakundaga cyane birenzeho abo mumuryango we n’agace yari atuyemo.

Kagame nta vangura agira, akoresha umuntu wese ibintu bifite inyungu bwite ze(Kagame) zo kwigwizaho imitungo no gusahurira munduru.

Kagame ni umu narcissist(arikunda kandi akunda icyubahiro), akoresha ububasha ahabwa n’amategeko mukwishakira ubudahangarwa kugiti ke, kugira ngo akomere cyane akoresha iterabwoba ryo kwica abantu kugira ngo abandi bamupfukamire batinya ko yabakurikizaho.

Habyalimana yavangirwaga n’abo yakoranaga nawe bakomeye; yafataga ibyemezo bo bakabirwanya. Ibyo byatumaga habaho instability muby’amategeko no mugufata ibyemezo bizima bihamye.

Kagame Paul, niwe ufata ibyemezo byose; kandi ibyemezo byose afashe, bigombe bishyirwe mu bikorwa.

3. *Ni irihe sano ryaba riri hagati ya Kagame Paul na Paul Intumwa tubona muri Biblia, cg Sawuli Umwami w’Abayahudi wasimbuwe na Dawidi?*

Abantu benshi bakunze kwibaza iki kibazo, ariko kugira ngo ubone igisubizo nyacyo, bigusaba gushishoza.

LIRE  Dear Zimbabwean brothers, whatever you do, DO NOT assassinate your President Robert Mugabe.

Pawulo atara Intumwa ya Yezu, yitwaga Sawuli. Uwo Sawuli yagambaniraga abantu bose bemeraga Yezu akanabica urw’agashinyaguro. Nyuma yo kubona ko amategeko y’i Roma yakorshaga ahohotera Intumwa n’abayoboke ba Yezu; yagiriwe ubuntu bwo kumenya ukuri maze yemera guhinduka anahindurirwa izina yitwa Pawulo Intumwa.
Pawulo Intumwa atandukanye cyane na Kagame Paul.

Sawuli Umwami w’Abayahudi, yimitswe n’ugushaka kw’abantu. Muby’ukuri yariyimitse, habayeho amanyanga n’ubucabiranya kugira ngo agaragare nk’intungane kandi yari impyisi yambaye uruhu rw’intama.

Sawuli rero ntabwo ku ngoma ye yigeze yishimirwa n’abantu yayoboraga; ariko nabo bamushukaga ko bamukunda bya nyirarubeshwa. Sawuli yaje gukura agahu kunnyo, agaragaza ko adashoboye Imana kubera ko ikunda abantu, ntabwo yishimiye ko byagumya kuzamba, nibwo yateguye umwana muto(DAWIDI) ngo azagangahure abantu bayo bari bamaze kugwa bugune bazira amashyengo n’ibitangaza by’inzozi bashukwagamo na SAWULI.
SAWULI yatangiye nabi yimitswe n’ubureshyabageni bwe, yaje kuvaho nabi yaguye kugasi. Kugwa kugasi kwe ntabwo byashimishije Dawidi, ariko abo yayoboraga baritamuruye bagaragaza akangononwa bari bafitiye Sawuli , nibwo batangiye kuririmba ibigwi bya DAWIDI banavugwa Ubugwali bwa SAWULI. Ubwo DAWIDI aba abaye Umwami wa Rubanda.

Ibihe tugezemo ntabwo ari ibihe byanyuma, ariko ni ibihe byanyuma kuri SAWULI(Kagame Paul). Vuba bidatinze aravaho kandi aravaho nabi, kuko Imana yumvishe gutaka kw’abanyarwanda n’abandi bantu bose batuye mu karere.

4. *Ese abanyarwanda bose bazi umwanzi wabo?*

Abantu bakunze kwibaza icyo kibazo; ariko ntibamenye ko abanyarwanda bazi ubwenge. Ntabwo abanyarwanda ari ibishwamwinyo, bakora ibikwiye mu gihe gito.

Abanyarwanda bazi umwanzi wabo:
Bazi neza ko umwanzi wabo ari ubicisha inzara,
Bazi neza ko umwanzi wabo ari uwabanyaze gakondo yabo, bakaba basorera ubutaka bwabo n’amazu yabo.

LIRE  Kagame akomeje kubika urusyo ku bantu kugira ngo akomeze atinze urubanza rwa Diane Rwigara n'Adeline Rwigara

Abanyarwanda bazi neza ko umwanzi wabo ari uwafashe imitungo yabo akayihindura ubukode, bakaba bazi ko nyuma y’amasezerano y’ubukode bazaba bose barutwa na bwa bwoko bwitwa *Abatwa*= babandi basanzwe mu gihugu cyabo bakamburwa ibyabo byose n’ubutaka bwabo, akaba ari nayo mpamvu bitwa *abasangwabutaka*

Abanyarwanda bazi imigambi yose yose ibacurirwa, ariko bafite ikizere cyo kutaramukirwa n’ibyago bibateganyirijwe kubera ko bizera Imana kandi Imana ikorera mubantu.

Uwo mwanzi w’abanyarwanda ntawundi, ni ufufite amategeko y’igihugu cy’u Rwanda mu biganza bye. Ntawundi rero ni KAGAME Paul na FPR-INKOTANYI.

5. *Ese abanyarwanda bakomeje kurundwa mumagereza, bazavamo?*

Iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira. Ntagahora gahanze.

Amagereza ari kujyamo abantu benshi cyane ariko amahire n’amahirwe abanyarwanda dufite n’uko abafungwa hafi ya bose ari inzirakarengane.
Gereza zizakungurwa kandi si kera.

Impirimbanyi ya Demokarasi Bwana BARIYANGA Adolphe.