Dore ubujura –> Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe mu Majyaruguru rwasize babiri bafunzwe

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butangaza ko abantu babiri bari mu maboko ya Polisi kuva ku mugoroba wo ku itariki 22 Ugushyingo 2017, bakekwaho uburiganya mu kugura ibirayi ku bahinzi baba babyejeje. Abatawe muri yombi ni visi Perezida n’undi munyamigabane w’ikusanyirizo ry’ibirayi ryo mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV yatangarije Kigali Today ko hagishakishwa perezida w’iryo kusanyirizo, usanzwe ari na perezida w’inama njyanama y’uwo Murenge ku cyaha bakurikiranyweho cyo kwiba abaturage.

Yagize ati “Niba igiciro cyemejwe muri iki cyumweru ku kiro cy’ibirayi ari 145Frw, bo barekaga umuturage akaza, bakamupimira, wenda niba azanye ibiro 500, bakamubwira bati turakwishyura 80Frw ku kiro, niba ubyanze ubijyane ahandi.

“Nyuma y’ibyo, wa muturage bahaye 80Frw ku kiro kuko bazi ko tubigenzura, bakandika mu bitabo ko bamuhereye 145Frw ku kiro, urumva ni ubujura bukabije.”

Gatabazi akomeza avuga ko ubusanzwe ibiciro ku makusanyirizo bishyirwaho buri cyumweru bibanje kumvikanwaho n’ubuyobozi bw’ikusanyirizo, ubwa koperative y’abahinzi n’ubuyobozi bw’Akarere.

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko ikibazo cy’abo baturage cyamenyekanye ubwo Minisitiri w’Intebe ari kumwe n’abandi ba Minisitiri batatu barimo uw’Ubuhinzi n’ubworozi basuraga uwo murenge.

Bari baje mu gikorwa cyo gusura ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi mu Turere twa Nyabihu, Musanze na Burera, ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017.

Abo bayobozi bari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ngo bakimara kubwirwa icyo kibazo ntibabyihanganiye, bahita basaba inzego z’umutekano guta muri yombi abatungwa agatoki n’abaturage, bahava bamaze gufatwa.

Uretse uburiganya ariko, ikibazo cy’ibiciro bito by’amakusanyirizo y’ibirayi kimaze igihe kigaragazwa n’abahinzi muri iyo Ntara izwiho kweza ibirayi.

Guverineri Gatabazi avuga ko umuti bari gushakira iki kibazo, ari ugushishikariza abaturage kwishyira hamwe mu makoperative, akaba ari bo bishyiriraho amakusanyirizo yabo mu rwego rwo kwirinda abamamyi.

LIRE  M23: Les affrontements ont gravement touché les églises au Nord-Kivu

Kugeza ubu, umuhinzi ntiyemerewe kugurisaha ibirayi yejeje, atabijyanye ku ikusanyirizo.

Gahunda y’amakusanyirizo y’ibirayi yashyizweho muri 2015, ku bufatanye bw’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’iy’ ubuhinzi, ibi bikorwa bigacungwa na sosiyete ya RPT (Regional Potatoes Trade).

Minisiteri y’ Ubucuruzi yagaragazaga ko igamije kurengera inyungu z’umuhinzi w’ ibirayi no kunoza ubucuruzi bwabyo.

Source: Kigalitoday