Diane Rwigara yagejejwe mu rukiko kujuririra ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo

Ariko Banyarwanda Banyarwandakazi, leta ya Kagame ikomeje kutugira ibicucu. Kagame akeka ko ibyo arimo gukora tutabibona? Umukino arimo akina muri runo rubanza rwa Diane n’umuryango we ntawe utawubona ninde? Kuba Adeline atabonetse mu rukiko ngo ararwaye bishobora kuba aribyo cyangwa ari ukubeshya. Turamusabira gusa ngo Imana imurinde kuko no kumuha ubumuhitana Kagame ntiyabitinya kuko nabyo biri mu ntwaro ze. Kuba umwunganizizi mu rukiko wa Diane atabonetse bikaba byahuriranye nuko Adeline nawe yabuze mu rukiko murabona inyuma yabyo hatihishe ikintu?

Erega bazageraho bibagirane mu buroko nkuko Ingabire Victoire wa FDU Inkingi byamugendekeyo bamushinja itera bwoba kuko yashatse guhatanira kuba President w’igihugu muri 2010, Muri uwo mwaka Maitre Ntaganda Bernard President wa PS Imberakuri ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi kandi ritemerewe gukorera mu Rwanda nawe yakatiwe igifungo k’imyaka ine ashinjwa kuvutsa igihugu amahoro akaba yararangije icyo gihano ke, nkuko Theoneste Niyitegeka washatse kwiyamamza ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri 2003 ariko ntiyuzuza ibyangombwa maze muri 2008 bakamushinja ibyaha bya Genocise akaba yarakatiwe igifungo k’imyaka 15. Diane rero ubu abaye uwa kane.

Kuba ashinjwa gukoresha impapuro z’impimbano no guteza imvururu murumva nawe ikimutegereje. Imyaka itari munsi y’imyaka 15. Iyo Kagame avuga ngo ntabwo yanga abamunenga yarangiza agafunga uwari we wese unyuranyije nawe abona koko aba atarimo kwivuguruza? Niho abera umunyantege nke

Umusomyi wa Rugali
Donat Gahigi

LIRE  Rwanda: Abaturage bapfuye kera nubu bagipfa