Diane Rwigara ati “mufite ububasha mwandekura ariko mvugishije ukuri ubwo bubasha ntabwo mufite, urubanza rwanjye ni politiki kandi politiki niyo iyobora ubutabera”

Ababuranishwa bageze ku Rukiko bari mu kanzu y’iroza igera ku maguru n’amapingu, Adeline Rwigara yaje yitwaje Bibiriya n’igitabo cy’indirimo. iburanisha ryatangiranye n’impaka ndende ku baburanyi bombi. Adeline Rwigara wagaragaraga kw’isura k’umuntu unananiwe yabwiye umucamanza ko afite intege nke zitamwemerera kuburana kubera uburwayi. Yabwiye umucamanza ko Muganga we yamuhaye imiti ikomeye kubera uburwayi yakuye ku iyica rubozo yakorewe na polisi na CID hagati ya 28 na 29 z’ukwa munani uyu mwaka ko yamaze igihe atarya ataryama bihagije we n’abana be bimuviramo kurwara igifu. asaba ko iburanisha ryasubikwa. Umunyamategeko Gatera Gashabana umwunganira yavuze ko uwo yunganira yagiye kwivuza iminsi itandukanye kandi ko bigaragara ko arwaye. Yavuze ko uwo yunganira adashobora kugera kuri dosiye ye ya muganga kubera ko ava kwivuza zigatwarwa n’abandi bantu baba baraho kandi ko adashobora kuganira na muganga mu bwisanzure ku burwayi bwe. Ku burwayi bwe ubushinjacyaha buvuga ko bwagombye kuba buherekejwe n’icyagombwa cya muganga ubifitiye ububasha, buvuga ko nabwo ntashingiro bufite.Nyuma yo kwiherera rusuzuma inzitizi zazamuwe n’abaregwa urukiko rwazanze ruvuga ko nta shingiro zifite ruhita runategeka ko urubanza rukomeza. Uruhande ruregwa rwafashe umwanya munini.

Maitre Gashabana yabwiye urukiko ko hari impamvu asanga umucamanza wa mbere yirengangije afata umwanzuro wo gufunga by’agateganyo uwo yunganira mu mategeko. Yatangiye abikoma ko yakoresheje nabi ingingo z’amategeko mugufata icyemezo gifunga uregwa. Maitre Gashabana yavuze ko umucamanza yaburanishije urubanza yirengagije ko urukiko rutabifitiye ububasha. Avuga ko abaregwa bafatiwe i Remera bagombaga kuburanishwa n’urukiko rwa hafi Kacyiru aho kuba urwa Nyarugenge. Maitre Gashabana yabwiye urukiko ko ibiganiro byo kuri telefoni uregwa ashinjwa ko bigize ibyaha byafashwe binumvirizwa mu buryo buhabanye n’amategeko kandi ko mukujya gusaka kwa Rwigara byabaye kuvogera urugo bihabanye n’amategeko kandi ko habayeho igenzura ku byaha bidafite aho bihuriye n’umutekano w’igihugu . Aravuga ko ibiganiro Adeline Rwigara yahanahanaga kuri telefoni n’abavandimwe n’inshuti bitagize icyaha kuko atari rubanda. Yasoje asaba urukiko kurekura uregwa kuko asanga atasibanganya ibimenyetso. Adeline Rwigara yafashe ijambo maze arambika ikiganza kuri Bibiriya ye ati “mu buzima bwanjye nfashe kuri Bibiriya yera sinzi uko imiti isa, narwariye muri CID twakorewe torutire hagati ya 28 na 29 z’ukwezi kwa munani.Twaravuze bihagije ariko byagaragaye ko ntagaciro”. Yakomeje ati “ibyo ndegwa bitigeze bihabwa agaciro bishingiye hagati y’italiki ya 4 z’ukwa Kabiri 2015, banyiciye umugabo baramuhorahoza mbura gitabara bukeye bansenyeraho inzu. Ibyo banshinja n’ibyo navuganye n’umuvandimwe n’inshuti magara duhuje ibibazo. Ni ibintu mvuga nahagazeho sinacecekeshwa k’umugabo wanjye ntabwo bishoboka mbifitiye ibimenyetso kugeza n’uyu munsi nkiri mu karengane k’indengakamere”. Ati “mu bubasha mufite mubisuzume mukore igikwiye kuko ibyo navuze kwari nko gukora ikiriyo kandi nagikoreraga aho nari ndi”.

LIRE  Diane Rwigara yagejejwe mu rukiko kujuririra ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo

Diane Rwigara yabwiye umucamanza ko kuva yafata ikemezo cyo gushaka kwiyamamariza gutegeka u Rwanda yatangiye guhura n’ibibazo abamushyigikiye bagatotezwa ngo bamushinje ibyaha yita ibinyoma byahimbwe n’ubutegetsi ati “abo sinabarenganya kuko bakizaga ubuzima bwabo”. Umucamanza mu rukiko rukuru yamubajije icyo atekereza ku kemezo cy’umucamanza wa mbere kimufunga by’agateganyo. Diane Rwigara at “nticyanshimishije ariko nticyanantangaje kuko ushatse kuvuga ukuri arakuzira”. Ati “icyo nzira nuko nashatse kwiyamamaza barashaka kuncencekesha, Urubanza ntakindi rugamije uretse kunkura kuri sene politiki”. Yumvikanye avuga ko adashobora kurenganya komisiyo y’amatora n’igipolisi kubyaha akurikiranweho kuko nabo ngo sibo ahubwo n’ukubera igitutu cya FPR Inkotanyi ishyaka riri ku butegetsi. Ubushinjacyaha bwamwibukije ko

butabereyo guhimba ibinyoma nkuko abivuga ko ariyompamvu butamufata nk’umunyabyaha ari umwere igihe cyose inkiko zitaraca urubanza maze zimusaba ubwubahane mu myiregurire . Bwavuze ko mu mihango yose yakozwe haba kujya gusaka kwa Rwigara no gufatira ibikoresho birimo amatelefoni yakuweho amajwi agize ibyaha n’ibindi byubahirije amategeko. Ubushinjacyaha bwavuze ko abunganira abaregwa batagaragaza ko haribyo byabahungabanijeho mukujya kubaregera mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho kuba Kacyiru. Ubushunjacyaha buravuga ko ibikubiye mu majwi abaregwa bagiye bahanahana kuri telefoni ndetse n’ibiganiro Rwigara yagiye aha itangazamakuru bigize ibyaha. Buravuga ko bigambiriye gukangurira rubanda kwanga ubutegetsi. Buravaga ngo niyo byabwirwa abantu icumi kuri telefoni mu bihe bitandukanye nabyo bigize icyaha. Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bwana Faustin Nkusi na mugenzi we Bwana Faustin Mukunzi, banzuye basaba urukiko kuzashimangira ikemezo cy’umucamanza wa mbere abaregwa bagakomeza gufungwa by’agateganyo kuko bashobora kubangamira iperereza. Adeline yasubiranye ijambo risoza nanone mu magambo akomeye ati “ndaregwa ko navuze ko abacitse kw’icumu bicwa, none se umugabo wanjye ntiyari yaracitse kw’icumu ntiyishwe mpahagaze ndi kumwe n’umwana wanjye Anne? Nt’abandi bicwa n’ababura umunsi ku wundi?” Ati :kubwanjye numvva ari uburenganzira bwanjye kuvugana n’abavandimwe banjye mbabwira abanjye bicwa urusorongo, umugabo wanjye nabihagazeho bamwica”. Ati “rya tekinika ryabo Mercedes yarimo barayigonga bamwicisha amafuni. Umugabo wanjye waruhiye iki gihugu ntawamurushuje kukirwanirira akicwa urubozo ntampamvu nimwe, twagira ngo turabaza tugahembwa gusenyerwa?” Ati “sinaceceka ngizwe umupfakazi mu gihe kitwa ngo turi mu mahoro”. Ati “ndabaza nyuma ya Genocide ubwicanyi buremewe?” Ati “bagashaka ngo mwibagirwe ubutegetsi bukunde bwishime”, ati “ubwo butegetsi butampaye amahoro ndaceceka ngo bimarire iki?” Ni imvugo yakunze gutera abari mu Rukiko kwiyunamira ari nako abandi biruhutsa imitima. Yavuze ko kuba yaravuze ko Abagogwe n’abavuye i Burundi ari babi bigize icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri bitari muri rusange ariko ko yatengushywe no kubona bamwe mubishe umugabo we bari murabo. Diane Rwigara yahawe ijambo risoza akomeza gushimangira ko ibyaha aregwa bishingiye kuri politiki.

LIRE  IMPUNZI Z'ABANYARWANDA MURI CONGO BRAZZAVILLE ZIRAMAGANA ICYEMEZO CYA HCR

Mumvugo yateye abakurikiranaga urubanza guturikira hamwe bose bagaseka, uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yabwiye umucamanza ati “mufite ububasha mwandekura ariko mvugishije ukuri ubwo bubasha ntabwo mufite, urubanza rwanjye ni politiki kandi politiki niyo iyobora ubutabera. mubishoboye mwandenganura ariko mutanabishoboye sinazabarenganya”. Yumvikanye abwira umucamanza ko amategeko atuma bafungwa agatuma bafatira ibyabo aturuka hejuru mu biro by’umukuru w’igihugu. Diane Rwigara uregwa icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano gikomoka ku mikono yakusanyaga igihe yashakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda, araregwa nicyo gushaka guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ahuriraho na nyina umubyara Adeline Rwigara. Nyina umubyara nawe yihariye ik’ivangura no gukurura amacakubiri.Ibyaha byose barabihakana bakavuga ko bishingiye kuri politiki. Ikemezo cyo kurekura cyangwa gufunga by’agateganyo abaregwa kizamenyekana kw’italiki ya 21 z’uku kwa cumi nakumwe saha cyenda uyu mwaka.

Ange Uwera
Umusomyi wa Rugali