De Gaulle, Rwemarika Félicité na Rurangirwa Louis ni bo bahataniye kuyobora Ferwafa

Abakandida batatu barimo Nzamwita Vincent De Gaulle, Rwemarika Félicité na Rurangirwa Louis ni bo batanze dosiye zabo zo kwiyamamariza umwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) muri manda y’imyaka ine iri imbere.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Ugushyingo 2017, ni bwo abahataniye kuyobora Ferwafa bashyikirije Komisiyo ishinzwe amatora ibyangombwa byabo.

Uyu munsi wari uwa nyuma wo gutanga kandidatire, Nzamwita Vincent De Gaulle ni we wabimburiye abandi; akurikirwa na Rwemarika Félicité watanzwe n’Itsinda ry’Abaharanira impinduka mu mupira w’amaguru “Rwanda Football Coalition for Change” ndetse na Rurangirwa Louis wigeze kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda.

Byasabye ko aba bose bategereza umunsi wa nyuma kuko ku ngengabihe y’amatora abiyamamaza bagombaga gutangira gutanga kandidatire ku ya 15 Ugushyingo 2017.

Nzamwita umaze imyaka ine ayobora Ferwafa n’ubwo yari yatangaje ko ashobora kutiyamamaza mu gihe abanyamuryango baba bamugaragarije ko nta cyizere bamufitiye yabaye uwa mbere washikirije akanama gashinzwe gutegura amatora ya Ferwafa kayobowe na Kalisa Adolphe Camarade kandidatire ahagana saa 12h30.

Kuri uyu munsi habayeho igisa no gutungurana aho Itsinda ry’Abaharanira impinduka mu mupira w’amaguru ryahinduye Mwanafunzi Albert ryari ryatanze nk’umukandida waryo rigirira icyizere Rwemarika Félicité usanzwe ari Visi Perezida wa mbere muri Komite Olempike y’u Rwanda, akaba anashinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri FERWAFA wayitanze saa 16h10.

Undi ni Rurangirwa watanze kandidatire nk’Umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF) habura amasaha make ngo igikorwa cyo kuzakira gihagarikwe.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri Ferwafa, Kalisa Adolphe “Camarade” usanzwe ari n’Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, yatangaje ko bakiriye dosiye z’abakandida batatu zigomba gutangira gusuzumwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2017.

LIRE  Diane Shima Rwigara's next move

Nzamwita De Gaulle ayoboye Ferwafa kuva muri Mutarama 2014; biteganyijwe ko Perezida mushya uzatorwa na Komite ye bazayobora kuva mu 2018 kugeza mu 2021.

Aya matora ya Perezida wa Ferwafa agiye kuba nyuma y’uko ayari ateganyijwe ku ya 10 Nzeri 2017 yahagaritswe na FIFA bitewe n’imitegurire mibi yimurirwa ku ya 30 Ukuboza 2017 aho biteganyijwe ko azabera muri Lemigo Hotel.

De Gaulle ashyikiriza Kalisa Adolphe ibyangombwa bimwemerera kwiyamamaza

Komite izafatanya na De Gaulle natorerwa kongera kuyobora Ferwafa

Rwemarika Félicité yageze kuri Ferwafa aherekejwe na Fidèle Kanamugire na Gisanura Raoul (iburyo)

Abazafatanya na Rwemarika naramuka atowe

Rurangirwa Louis atanga kandidature ye ku mwanya wo kuyobora Ferwafa

Ingengabihe y’amatora ya Ferwafa