Charles Ingabire amenye icyabaye ku Inyenyeri, yapfa ubwa Kabiri

Itandukanyirizo hagati y’ikinyamakuru Inyenyeri cya Charles Ingabire n’Inyenyeri ya Noble Marara, « umuntu atanga icyo afite »
Mbere yabyose, munyemerere nifurize iruhuko ridashira intwari Charles Ingabire wabaye umwe mu bazize umwuga we w’itangazamakuru. Yetewe ubwoba ariko arakomeza kugeza yishwe. Abantu benshi bibuka uburyo ikinyamakuru inyenyeri cyatangazaga amakuru acukumbuye mugihe Charles Ingabire yarakibereye umwanditsi mukuru. Iki kinyamakuru cyakundwaga n’abantu benshi bitewe n’ubuhanga mugusesengura no gucukumbura inkuru bityo gikomeza gukundwa, ndetse ntawabura kuvuga ko cyari kiri ku rwego rumwe n’Umuseso. Uku gukundwa n’Abanyarwanda batari bake byatewe n’uburambe nyakwigendera Charles Ingabire yari afite mw’itangazamakuru.

Editorial line ya Ingabire mu nyenyeri

Ubwo iki kinyamakuru cyayoborwaga na Charles Ingabire cyari gifite intego ngenderwaho kugira ngo gisohore inkuru nkuko bisanzwe mu binyamakuru by’igenga kandi bishize inyungu za rubanda imbere ya byose. Intego ya mbere yari ukuvugira abadafite uruvugiro(voix de sans voix). Ibi byagiye bigaragara mu nkuru nyinshi iki kinyamakuru cyagiye gisohora kugeza Ingabire yishwe, ingero ni nyinshi: kwamagana ihohoterwa leta ya Kagame ikorera Abanyarwanda muri rusange ndetse n’Abanyepolitike by’umwihariko, ku rwanya akarengane, ruswa iyariyo yose n’ibindi. Ingabire yari asobanukiwe ko umwanz w’Abanyarwana ari system ya FPR irangajwe imbere n’umunyagitugu Kagame. Kubera ko yari azi neza ko inzira Kagame akoresha kugira ngo aryanishe abanyarwanda ari impuha, munyangire n’ibindi. Niyo mpamvu yirindaga gucamo ibice abanyarwa ndetse n’amashyaka ya opozisiyo kuko yabonaga ariyo nziza izashobora gukiza u Rwanda. Yubahaga ibitekerezo na porogaramu by’amashyaka arwanya FPR kabone niyo yagira ibyo adahuje muri gahunda zayo, yizeraga ko intego ari imwe kubarwanya leta ya Kagame binyuze muri porogarame zitandukanye. Ikindi gikomeye Ingabire yari afite ni networks nyinshi yaboneragaho amakuru mashyashya kandi yizewe cyane ko yari hafi n’u Rwanda. Yari umunyamakuru wabigize umwuga. R.I.P Ingabire!

LIRE  Igitabo cya Judi Rever "In Praise of Blood" gitumye umushakashatsi Filip Reyntjens yemeza ko habayeho Jenoside ebyiri mu Rwanda

Inyenyeri ya Noble Marara

Impamvu ntavuze editorial line ya Marara mu nyenyeri nkuko nabivuze kuri Ingabire ni uko ntayo agira. Nyuma y’urupfu rwa Ingabire Inyenyeri yataye umurongo w’umwimerere wayo ndetse ntawabura kuvuga ko yashimutswe maze ibura amakuru nibwo Marara yatangiye guhimba inkuru kugirango Inyenyeri ikomeze ikundwe. Ndetse byaramuhiriye, mu minsi yambere yabanje kwiharaza ibyo yitaga “amakuru y’inyuma ya rido”. Ku bantu batari bazi amakuru y’ivuka rya RPF ndetse n’intambara ya 1990 bakunze izo nkuru nubwo ibyinshi nawe yabibwirwaga kuburyo ntawabura kuvuga ko harimo inkuru zimwe zari ibinyoma. Nkuko mwabyiyumviye ninako nawe yabyumvise ahubwo akabyita ibye kuburyo n’igisirikare ahora yirata yakigiyemo nyuma, bityo atari umuntu wafatwa nk’ufite amakuru nyayo. Ntibyatinze Marara yaje kugira icyo nakwitwa amahirwe(kubera ko aricyo cyamuzamuye) igihe Kagame yavugaga ko we, Himbara, Mugenzi aribo bafatishije jenerali Karenzi Karake. Niba aribyo ndabimushimira. Igitangaje nuko abo bandi navuze bo babifashe nk’ibisanzwe ndetse barushaho kuvugira Abanyarwanda. We rero kubera ko ntakindi yari afite yamarira Abanyarwanda nkuko bagenzi be bakomeje kubikora bitewe n’amateka ye ndashaka kuvuga hano yahisemo gukomeza avuga ibihuha yibwira ko aribyo bimufasha gukomeza kwamamara. Kugeza naho avuze ko ibyo David Himbara na Robert Higiro baheruka kuvugira muri US Congress ntacyo bimaze. Ibaze nawe!

Nkuko nabivuze haruguru umuntu atanga icyo afite, kuri we diplomacy muri struggle turimo ntaco imaze ahubwo igikwiye ari ugusebya abashaka guhindura ibintu mu Rwanda. Mubyukuri Abanyarwanda benshi ntago bakwiye kumugaya kubera ko ntawe utanga icyo adafite. Abanyarwanda muri rusange n’abanyamashyaka by’umwihariko ntibagakwiye kurangazwa nibyo avuga ku nyenyeri ahubwo bakwiye gusobanukirwa ko akiri muri byabihe byo gukomeza kuvugwa kuruta guhangana n’ibibazo byugarije Abanyarwanda. Ubu yahinduye ingamba akora ikinamico ryo gushyiraho uwo yita umuyobozi wa Inyenyeri ariko mubyukuri ari amayeri yo kutitirirwa inyandiko nyinshi z’ibihuha zisohoka cyangwa se zigisohoka. Ntaganzwa ugaragara nk’ufite isesengura ariko nawe usa nufite urwango rukabije ku mashyaka amwe ya opozisiyo niwe uzakomeza kwitirirwa izo mpuha. Uwazura Charles Ingabire ngo arebe ibyo Inyenyeri isigaye yiberamo, ndabizi neza ko Marara ubwo azahabwa ijambo ngo avuge kuri ino nyandiko azarimanganya nkuko asanzwe ahunga ibibazo cg atera ubwoba Ntaganzwa cg Mukashema bityo yongere asige abantu murujijo. Marara mbona afite ikibazo cy’ubumenyi buke mubyo akora, kwiyemera, akiyibagiza ko hari benshi babaye abashoferi ndetse babaye hafi ya Kagame ariko batabiha agaciro ahubwo bashishikajwe no gukuraho leta mpotozi ya Kagame.

LIRE  Holot detention center in Israel: If they say to me: 'Go to Rwanda or prison', I'd rather go to prison.

Maze iminsi nkurikira inyandiko n’ibiganiro binyura mu Nyenyeri ya Marara(kuko atariyo Ingabire yasize) nsanga bishingiye ku mpuha. Ntazi editorial line y’ikinyamakuru cye usanga avangavanga, rimwe ukibwira ko ari page ya facebook(jorije beneto) ubundi ukibaza niba ari blog cg website z’uruhurirane rw’inkuru zidafite editing cg umurongo uzigenda. Ibiteye agahinda kwirengagiza ibibazo byugarije Abanyarwanda ahubwo ukigira mu matiku n’impuha z’uburyo bwose zitagize icyo zimarira struggle turimo. Ibi ndabigereranya no kujya kurugamba muhanganye n’umwanzi noneho wowe aho kuboneza aho umwanzi ari ahubwo ugatangira kurasa bagenzi bawe bakubaza uti sigaho reka kumara bagenzi bawe nawe uti ndarushye bityo reka ndase abatuyoboye noneho mbone akanya ko kuruhuka ndumva naniwe kandi njye ntacyo bimbwiye n’ubundi naje kurugamba nishakira ibisahurano dore ko bariya duhanganye nabo ntacyo npfa nabo.

Muvoma nako ishyaka RRM ryavutse rite

Nyuma yo gutakazirwa ikizere na opozisiyo akaza kwiyita civil society member agamije kubona aho yitwikira mu rwego rwo gushaka ibyubahiro ariko nanone ntiyanyurwa yaje kwegera bamwe mu bayoboke bamashyaka ya opozisiyo abasaba ko bakora ishyaka nubwo bajijisha ko atari ishyaka. Ni byiza gushyiraho muvoma cyangwase ishyaka ariko iyo urebye impamvu bayikoze ubona idafite aho ihuriye no kurwanya leta ya FPR, kuko ibyo bakora ubona ahubwo bayifasha(baba babikora ku bushake cg kutamenya). Iyo wumva ibiganiro bamaze igihe batanga wumva bafite guhuzaguruka gukabije rimwe na rimwe ukibaza niba barabitekerejeho mbere cg niba ari igitekerezo bahawe n’abandi cg bashimuse ahantu. Birababaje kubona ibihe tugezemo abitwa ko barwanya ubutegetsi bwa FPR ahubwo babutera ingabo mu bitugu. Amagambo yagiye akoreshwa na Marara mbere na nyuma y’ishyingwa rya muvoma yabo wabonaga yakiriwe n’intore nka Gahigi Paul, Carpophore Rwiringari, Karangwa Janvier, Bwiza n’abandi, bisobanura ko abakorera akazi.

LIRE  Avant Kagamé, Houphouët avait déjà signé un contrat avec un club français pour la promotion du café ivoirien

Janvier Nibamwe
Kampala, Uganda