Birababaje kandi biteye agahinda! Ubu koko mu Rwanda dufite ubutaka buhagije bwo GUHINGAMO INDABO mu gihe NZARAMBA ivuza ubuhuha?

U Rwanda rwaserutse mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’indabo mu Buholandi (Amafoto). Sosiyete z’Abanyarwanda bahinga bakanacuruza umusaruro w’ibikomoka ku ndabo ziyobowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) zitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’indabo “International Floriculture Trade Fair 2017” riri kubera mu Buholandi.

Iri murikagurisha ry’iminsi itatu u Rwanda rwiitabiriye ku nshuro ya kabiri riri kubera hafi y’Umujyi wa Amsterdam, aho ryatangiriye ku ya 8 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2017.

U Rwanda rwaserukiwe na sosiyete z’abikorera bashoye amafaranga mu buhinzi bw’indabo zirimo “Bright” ihagarariwe na Muganga Joseph; “Bella Flowers” ihagarariwe na Kwitonda Ephraim na “Floramatt Ltd” ihagarariwe na Simon Ethangatta.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yatangarije IGIHE ko u Rwanda rwohereje amatsinda atunganya kandi agacuruza indabo kuza mu imurikagurisha mpuzamahanga.

Yagize ati “Ni ibintu by’agaciro cyane kuko bituma u Rwanda rumenyekana nk’igihugu gishobora guhinga no gucuruza indabo nziza kandi zishobora no kujya mu mapiganwa nk’aya mpuzamahanga.”

Amb. Karabaranga yavuze ko yizeye ko indabo zamuritswe zivuye mu Rwanda zizakundwa cyane kandi amatsinda azihinga, azitunganya azarushaho kwiyongera.

Yagize ati “Ibi biri muri gahunda yacu muri Ambassade yo kwamamaza politiki yacu ya “Made in Rwanda” kugira ngo twongere umusaruro w’amadovize yinjira mu gihugu.”

Imurikabikorwa ryo mu 2016 ryitabiriwe na sosiyete eshatu zo mu Rwanda zirimo Bella Flowers Ltd; Shalimar Flowers Ltd na Bloom Hills Rwanda.

Amb. Karabaranga yagaragaje ko hari inyungu kuryitabira byatanze kuko ebyiri muri zo zashoboye kwandikwa no gutangira kugurisha ku isoko mpuzamahanga ry’indabo ryitwa “Royal Flora Holland- Amsterdam Flower Auction” mu gihe Bella Flowers itegereje ko izandikwa igatangira kugurisha kuri iryo soko.

LIRE  Ese Gashumba wacumbikiye mu nzu ye i Kampala bamwe mu bishe Col. Karegeya ni muntu ki?

Umuyobozi w’Ishami ryo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga, Imbuto n’Indabo muri NAEB, Nsanzabaganwa Epimaque, yashimangiye ko kwitabira aya marushanwa babyungukiramo byinshi birimo kunoza imikorere mu mitunganyirize y’indabo zikenewe ku isoko.

Yagize ati “Nk’u Rwanda ni byiza kwitabira aya mamurikagurisha kuko duhuriramo n’abantu batandukanye, abaguzi, abacuruza inyongera musaruro z’ubuhinzi bw’indabo. Umwanya nk’uyu rero utuma abo bose bagira aho badusanga tukaganira tugahanahana amakuru.”

Yakomeje atangaza ko kuri iyi nshuro u Rwanda rwaserukanye udushya ahanini kubera amavugurura yakozwe mu buhinzi bw’indabo.

Yagize ati “Muri uyu mwaka twaje umusaruro twerekanaga umwaka ushize wariyongereye kuko icyo gihe nibwo sosiyete yacu ihinga ama-rose yari igitangira; ubu imaze umwaka iri ku isoko hano mu Buholandi kandi twahigiye byinshi. Ubu turarushaho kumenyana n’abaguzi bacu, tukumva ibitekerezo byabo kugira ngo niba hari aho bifuza ko twavugurura tubimwenye.”

Nsanzabaganwa yakomeje atangaza ko usibye kumurika indabo zihingwa mu Rwanda banasobanurira abitabira imurikagurisha iterambere muri rusange ry’u Rwanda aho rigeze n’aho ’twifuza kugana’ bitsa by’umwihariko ku kuba ari igihugu cyorohereza abashoramari gukorera ku butaka bwacyo.

Ubuhinzi bw’indabo ni ishoramari ryunguka kandi rimaze guhabwa agaciro mu Rwanda, kuko rishobora kwinjiza amadovize mu gihugu ndetse n’Abanyarwanda batari bake rikabaha imirimo.

U Rwanda muri gahunda ya EDPRS ya II, mu 2018 rwifuza kohereza indabo zinjiza amadovize agera kuri miliyoni 104 z’amadolari ya Amerika.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre (uwa kaniri iburyo), aganira n’abareba indabo zamuritswe ziturutse mu Rwanda

Ambasaderi Karabaranga yavuze ko kwitabira iri murikagurisha bigenda bitanga umusaruro ku Banyarwanda

Ambasaderi Karabaranga yashimangiye ko kwitabira iri murikagurisha biri muri politiki ya “Made in Rwanda” yo kongera umusaruro w’amadovize yinjira mu gihugu

Amb. Karabaranga na Nsanzabaganwa Epimaque, Umuyobozi w’Ishami ryo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga, Imbuto n’Indabo muri NAEB bari ahabereye Expo

Ambasaderi Karabaranga asura aho NAEB yamurikiye indabo

Muganga Joseph uhagarariye Bright aganiriza abasuye ibikorwa bye

Imurikagurisha mpuzamahanga ry’indabo mu Buholandi rizanwamo iz’amoko menshi

Ahamurikirwaga indabo zihingwa ku mugabane w’u Burayi

karirima@igihe.com