Binsunikiye kwemera ko hari ikibazo hagati ya Museveni na Paul Kagame.

Hari amakuru ajya angeraho kwihangana bikananira nkabanza ngaseka gusa ndi jyenyine. Burya abakurikira TV n’amaradio haribyo batajya bamenya byinshi bahishwa kubwimpamvu zimibanire y’ibihugu. Ndetse nabagafotozi hari amafoto bashobora gufotora akabakoraho.

Reka dutange urugero rumwe cg 2:
– Ubwo HE yakoreraga uruzinduko muri Benin mumyaka mike ishyize mukumanuka mu ndege ukuguru kwahushije ingazi ibyakurikiyeho singiye kubivuga wamukobwa wa colonel ngo uzi Nyakubahwa kurusha abandi bose atandega gusebanya none se ko yari yajyanye na gafotozi wa leta iyo yibeshya ayo mashusho akayatangaza byari kugendagute?

– Abaperezida burya hari udukoryo bakora ntituzigere tumenyekana. Nkubu niba perezida yarabyaye hanze bimenywa yaravuyeho niba hari ibintu biteye isoni yakoze bimenywa yaravuyeho.

Ntatinze muribyo amakuru aturuka mu nzego zimwe na zimwe ntakwirigwa ntangaza kuko babinsabye aremeza ko ubwo nyakubahwa PK yari mugihugu cya Kenya mu irahira ejo bundi ngo Museveni waje nyuma cyane yabandi ba perezida yaje kugera mubyicaro asanga bamwicaje iruhande rwa Paulo Kagame. Ibyo benshi batamenye nuko Museveni akimara kugera mubyicaro bakamuha n’ijambo ngo akimara kuvuga yaba yarahise ava mubyicaro bye agasohoka akajya kuvugana n’abajyanama be. Mubyukuri mbabwiye ngo bavuganye iki naba mbabeshye kuko uwaduhaye aya makuru yemeza ko bavuganaga mururimi rwiwabo atigeze asobanukirwa gusa ngo yaba yarumvisemo izina ry’umuturanyi we nka 2.

Abatabizi batekereza ko ibi ari ibisanzwe ko perezida asohoka yageze mubyicaro nabamenyesha ko bidasanzwe kuko perezida mubirori nkabiriya aba yaje yiteguye cyane ko uwaduhaye aya makuru atubwira ko byari biteganijwe ko bahamara amasaha 2 n’igice kandi Museveni ngo yinjiye muri stade nyuma cyane bityo kwihanganira ayo masaha nibintu bisanzwe byoroshye cyane kuri Museveni wanabaye umusirikare.

LIRE  Motif de la visite de l’académie militaire égyptienne en visite au Rwanda

Mugihe tugishaka icyatumye asohoka hanze aruko abonye bamwicaranye naPK biranyemeza koharikibazo

Image may contain: 3 people
 
Yanditswe na Kanuma Christophe