Besabase Etienne nawe yamaze guhunga azira kubaza impamvu leta ya Kagame ireka abantu bakubaka barangiza ikabasenyera

Gisozi: Basabesa Etienne aratubwira impamvu inzu 24 zasenywe zigashyirwa hasi. Ngo abaturage bazaterimbere da!!!! Bazaterimbere gute niba babasenyera ubutitsa. Ubuyobozi bwa Kagame bwasenye inzu 18 za Mukamisha Anyesi. Tumuhaye pole kandi twifatanyije nawe mukababaro. Ntabwo ariwe wambere ntanubwo ariwe wanyuma nitudahaguruka ngo tubyamagane. Inzu 18 zari kuzamutunga zikamutungira abuzukuru,  abuzukuruza n’ubuvivi. Ngo abanyarwanda ntibazicwa n’inzara? Ariko buriya Kagame yacururutse akagirira abanyarwanda imbabazi. Umenya ndikwigiza nkana. Kagame se n’abambari be bagira umutima? Iyo ureba iriya video barimo basenya ubona ukuntu n’abasenya nabo bibashimishije. Yewe ruriye abandi rutabibagiwe. Uyu munsi ni Mukamisha Anyesi ejo nibo.

Njye ku bwanjye kuba basenyeye Mukamisha Anyesi ntabwo ariwo muti w’ikibazo. Niba yarubatse adakurikije amategeko bakamwihoreye igihe cyagera cyo kuhanyuza umuhanda bakabona kuhasenya wenda we ntibamubarire bakamubarira ku nzu yubatse yaherewe ibyangombwa. Ariko se ubu Mukamisha niwe wenyine wubatse muri ruriya Rwanda atubahirije ibisabwa. Kandi buriya bamusenyeye yaratanze na ruswa ariko kuba harimo abayobozi batayibonyeho niyo mpamvu bamusenyeye. Bangahe se bubaka badafite ibyangombwa ariko bagatanga ruswa bagakomeza bakubaka.

Nanjye reka mbabwire ibyambayeho mwiyumvire ukuntu ruswa yamunze u Rwanda. Nagiye gusaba icyangombwa cyo kuvugurura, no kubaka urugo rwa Block ciment. Gitifu w’Akagali aranfata turasohoka ngo tuvuganire hanze, arambwira ngo kubaka urugo rwa block ciment aho nari ntuye ngo ntabwo byemewe ngo kugira ngo bampe icyangombwa cyo kuba nazubaka ngomba gutanga ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’amanyarwanda ya ruswa. Naramwinginze ngo byibura muhe mirongo itatu ko mirongo itanu ari menshi ntayabona, arambwira ngo ntabwo byashoboka kuko agomba kugabana na Gitifu wo ku Murenge. Nanze gutanga ayo mafaranga Birarangira bampaye icyangombwa cyo kubaka senyenge n’inkorogoto maze bakansura buri munsi ngo barebe ko ntabaca murihumye nkubaka izo block ciment. Ariko bakomeje kunkurikirana banyiyenzaho ngo nubatse hejuru ya ruhurura kugirango mbahe ruswa.

LIRE  Président du peuple rwandais en exil, Thomas Nahimana, accuse Charles Michel et Louise Mushikiwabo de "couvrir l’absence trop criante" de Kagame

Kagame akomeje gusonga abanyarwanda. Mukamisha Anyesi yubatse abo bayobozi b’inzego zibanze bamureba. Abashinzwe umutekano n’irondo, inkeragutebara ko zizenguruka hose none se bo ntibamurebaga yubaka. Ni gute batanga icyangombwa ntibasure uwo muturage wagisabye ngo barebe niba yubahirije icyo asabwa? Inzu ikava kuri fondasiyo, bakayizamura, igasakarwa, bakayikorera finisaje ntamuyobozi ushinzwe inyubako mu Kagali urahagera? Imyaka ibiri igashira bakabona kumusenyera? Inyuma y’ibi bintu hihishe ikintu. Ahubwo bakurikirane abo bayobozi b’inzego zibanze. Uku ni ukwica abaturage. Mukamisha yishize mu mugozi hari uwo byatangaza? Ubwo se niba yarakoresheje amafaranga y’abandi azayishyura ayakuye he? None se gusenya niwo muti? Bashoboraga kumuha ibindi bihano harimo nko gutanga amande uretse ko nabyo atari byo. Bamuciye amaboko pe!!!

Umuturage umwe ati ibi bakoze ntabwo aribyo kuba abayobozi bararebaga yubaka akageraho ayasiga amarangi agashyiramo n’amakaro, akaba yaratangiye gushyiramo abapangayi bakaba bazisenye, ati ni nko gusenya igihugu. Nibyo ni ugusenya igihugu. Kuko Mukamisha yari buzatange imisoro kuri ziriya nyubako yarangiza agatanga umusoro ku nyungu none barazisenye. Ubu se ntibasenye igihugu? Abo bakorera Kagame harimo bariya nabonaga bashishikaye basenya bibuke ko Kagame nta nyiturano agira. Kandi ntibibagirwe ko we arimo asahura ashyira mu mufuko we. Arohereza amafaranga yasahuye ku makonti ye ari hanze. Abana be barishimisha murayo mafaranga y’amasahurano. Abaturage bazaviramo aho se bazakoramo. Igihe kirageze ngo ibi byose bihagarare. Ariko nitudahaguruka twebwe abanyarwanda ngo tuvuge, ngo tubyamagane ntibizahagarara. Igihe n’iki.