Ariko abantu mukurikiranira hafi ibya Kagame mwambwira ikintu yari yakora kigacamo adakoresheje amanyanga?

Kagame amaze kugera ku bintu byinshi bimwungura ariko wareba inzira yabicishijemo ugasanga buri gihe haba habayemo tricherie/cheating cyangwa se kubanza kwigizayo abandi akabona kugera kubyo ashaka kuko nta bushobozi bwo gupiganwa n’abandi agira

Ubundi iki kinyejana turimo kirihuta cyane ku buryo kugirango umenyekane cg se ube umuherwe bigusaba ingufu nyinshi no gutekereza ukageza kure aho abandi batarageza, Kagame we ubwo bwenge n’ubushobozi kubumubaza ni nko gushakira amata ku mfizi, ahubwo we yizera gusa ko kugirango ushobore kugira icyo ugeraho bigusaba kuba ari wowe wenyine uri kwiruka ikibuga.

Dore bimwe mubyo yagezeho nuko yabigezeho:

1. Yabaye umugaba mukuru w’ingabo za FPR aruko abanje kwica Rwigyema na ba Comanders bamurushaga kurwana no gukundwa

2. Yabaye Perezida ariko abanje kwica Habyalimana no gutangaho abatutsi ibitambo

3. Mubyo we yita amatora nge ariko nkabyita ikinamico abanza gukura mu nzira abantu bose (Kuko azi ko adashobora gutsinda) ubundi agasigaza gusa abapagasi be bagenda bamutwaje ibihiga

4. Kugirango acengeze anumvikanishe ibitekerezo bye muri Rubanda abanza gufunga burundu iminwa y’abantu bose batari kujyana nawe ku ntambwe imwe

5. Ubu n’umwe mu bakire bakomeye kwisi kuko yajyanye na Museveni kwiba Congo bamaze kugera mu bisahu Kagame amwereka ko ryacanye arora Museveni ntiyamenya ikimukubise, Nanone Kagame akize kuko yihaye isoko ryo kubaka ibikorwa-remezo byose bya Leta, akigurisha inganda zose zahoze ari iza Leta akaba ari nawe ufite isoko ryo kugura no gutumiza mu mahanga ibyo Leta ikeneye byose, tutanibagiwe amafaranga bakata abakozi ba Leta ndetse n’abigenga buri kwezi akajya muri FPR (Kagame)

Kagame iyo yisanze mu kibuga kirimo abandi bakinnyi akabura ubushobozi bwo gukora ibyo asanzwe akora (amanyanga) aribura, bikamucanga, amaso akayakanura hanyuma ubushobozi buke bwe bugahita bugaragarira na babandi bamwibeshyagamo igitangaza, ngaho nimundebere campany ye (Rwandair) uko ikorera mu gihombo kuva yashingwa abashirika ubute mushyire ayo ma $$$ mu manyarwanda mundebere namwe koko Business Man Paul Kagame iyo ahanganye n’abandi muri business arangura ahendwa agacuruza ahomba ubundi yagera mu Rwanda akaba aritwe aza kwivurizaho umujinya atunyunyuza imitsi

LIRE  Diane Rwigara ati “mufite ububasha mwandekura ariko mvugishije ukuri ubwo bubasha ntabwo mufite, urubanza rwanjye ni politiki kandi politiki niyo iyobora ubutabera"

http://umuseke.rw/ibihombo-bya-rwandair-byigeze-kugera-kuri…