Aho kwigereranya na Uganda mu bya gisirikari, aya mafaranga yagobye kugaburira abanyarwanda bagiye kwica na Nzaramba

TUMENYE IGISIRIKARE CY’U RWANDA AHO GITANDUKANIYE NI CY’UBUGANDE. Abantu benshi bajya bibaza igisirikare cy’u rwanda gifite izihe ngufu, biragoye cyane kumenya igisirikare cy’u rwanda utakigereranyije n’ikindi kugiranbo umenye ingufu zacyo, twashoboye kubona makuru bigoranye ariko turayabona, cyane cyane ko ibintu bijyanye n’igisirikare bigirwa ibanga rikomeye cyane, twashoboye kubona amakuru ava imbere mu gisirikare hamwe nandi ava hirya no hino mu bihugu bigurisha intwalo kw’isi, aha twavuga UKRAINE, SOUTH AFRICA, USA, RUSSIA,CHINE, POLAND ndetse na ITALY,

IGISIRIKARE CY’U RWANDA GITEYE GUTE?

igisilika cy’u rwanda kigizwe n’umugaba mukuru w’ikirenga: PAUL KAGAME, umugaba mukuru w’ingabo: Patrick NYANVUMBA,, ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere ndetse n’ingabo zidasanzwe. zikaba zifite 33 000 by’abasirikare biri mu kazi ndetse n’ibindi bibarirwa muri 7 000 bya rezerive (reserve force), hamwe n’abandi babarirwa muri 1 685 000 baciye mu gisirikare kuva u Rwanda rwagira ingabo z’igihugu muri 1960 zikaba kandi zikoresha millioni 91 z’amadorali ya america buri mwaka mu kwivugura ndetse no kugura ibikoresho,

ITANDUKANDUKANIRO N’IBINDI BIHUGU, UGANDA

 IKI GERERANYO CY’UBUSHOBOZI HAGATI Y’U RWANDA NU BUGANDE: aho urebye neza usanga ibikoresho byose u rwanda rufite bingana na tank za UGANDA

Mu cyegeranyo mubona harugu, kirereka uburyo u Rwanda ruri inyuma cyane mu bya gisirikare, ugerereranyije na bimwe bigenderwaho mu kwerekana ubukana bw’igisirikare, aha twavuga nka

1. BUDGET: aho urwanda rukoresha million 91 usd uganda ikaba ikoresha hafi incuro ebyiri n’igice zose ahwanye na million 222 usd

2. Umubare w’abasilikare ndetse n’ubumenyi: aho urwanda rufite 33 000 kuri 46 800 bari mu kazi, aha na none ariko tukaba dusanga Uganda ifite bake ugerereranyije n’abaturage bi gihugu cyose.

LIRE  Une justice équitable pour Félicien KABUGA

3. Indege za gisirikare: u Rwanda ruri kure kubi kuko kugeza uyu munsi wa none nta ndege y’intambara u Rwanda rwigeze mu gihe kubwa IDI AMIN, uganda yari ifite indege zintambara 27, ariko kandi nkaba ntarurenganya kuko indege y’intambara igura hafi million 55, akaba ari kimwe cya kabiri cya budget yagenewe igisirikare cy’u Rwanda buri mwaka, akaba kandi nka igihugu bifitanye umubano mu byagisirikare wihariye kuburyo rwagenerwa impano nkuko tubisanga muri tanzania ndetse na kenya,

4. Abasilikare babyigiye: u Rwanda akaba nta basirikare bakuru bazwi (generals) baba barabyigiye mw’ishuli uretse uwigeze kuba ministre wa defense BM HABYALIMANA EMMANUEL, akaba ariyo mpanvu usanga igisirikare cy’u RWANDA kitagira imitere nkibindi bisirikare,

5. Imiterere y’igisirikare: u Rwanda uretse kuba rutagira INGABO ZIRWANIRA MU MAZI (MARINE DIVISION) , rufite n’ingabo zirwanira mu KIRERE ZA BARINGA, ubundi bavuga ko ingabo zirwanira mu kirere mu gihe zifite indege z’intambara byibuze 10, ukaba wibaza rero ABASIRIKARE BARWANIRA MURI KAJUGUJUGU 16 gusa, ubu bakaba barajyanyemo 7 muri za ngabo z’umuryango wabibumbwe, Ubwo hasigaye 9 gusa, nabwo eshanu muri zo zitwarwa na BARUSIAN, aha twakongeraho ko mu bindi bihugu hagiye habaho n’ingabo zitera (infantry division), ingabo zikoresha imodoka z’intambara ndetse ingabo zidasanzwe (special forces).

6. Radar, urwanda rukaba rutagira radar ishobora kureba indege za gisirikare zishobora kurutera, akariko kandi nkaba mbona utatekereza kugura radar (anti avion de chase) utagira nindege y’intambara,

7. Cargo militaire: indege nini ishobora gutwara abaparacomando (avion des parachitiste) kugirango igihugu cy’u rwanda gishobore kutwara aba paracommando kifashisha kajugujugu itwara abasirikare 12.

8. IKIBUGA K’INDEGE CYA GISIRIKARE: u rwanda rukaba rukoresha ikibuga kindege cya gisivile cya Kanombe, mu gihe rushaka gutwara ibikoresho byose byayo bya gisirikare, akaba ari nayo mpanvu amabanga yabo bose yoroshye kuyabona. Aho unasanga zimwe mu ndege za gisirikare ariho ziparika.

LIRE  RDC-Rwanda, le M23 n'a pas baissé les bras: Voici des nouvelles violences

9. UMUBARE FATIZO W’IMBUNDA KU MUSILIKARE: u rwanda kugeza ubu umubare fatizo wereka ko u RWANDA, rukurikirana nu BURUNDI, ku mubare ugayitse aho abasilikare babiri bagabana imbunda, bivuze ko kurugamba bajya gakuranywa kurasa, aho ku mbuzandengo igihugu cyose gisite imbunda ntoya ibihumbi 22 000 gusa, nizindi bita handgun (pistolet) 240 gusa.

izindi mbunda tutashoboye kubabwira kuko zifite agaciro gake ugererenyije n’ubukana

tuzakomeza ubutaha tubagezaho andi mabanga yahishwe y’igisirikare cy’u rwanda.

Source: www.rubanda.com