Aho kugira ngo MIDMAR yite ku nshingano zayo ahubwo irashyira imbaraga mubidafitiye akamaro igihugu

Bishoboka gute ko FPR imaze imyaka irenga 20 yaba itarubaka ikiraro gikwiye kuri Nyabarongo.

MIDIMAR ishishikariye kujya guhindura abagize komite mu nkambi ya Kiziba aho kwita ku myuzure irimo yonona ibintu ikanatwara abantu hirya no hino mu gihugu. Irebere nawe uburyo ikiraro cya Nyabarongo cyarengewe rimwe na rimwe abantu ntibabashe kucyambuka.

Nk’uko abasesengura babivuga, abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda bita ku bibazo bidafitiye akamaro abanyarwanda. Uyu muco ukaba uhagarariwe n’umukuru w’igihugu ari we Paul Kagame. Ibibazo biri mu mitwe yabo bayobozi n’intambara gusa. Izo ntambara zizarangira ryari? Zizarangira aruko Paul Kagame yavuye ku butegetsi. Ryari se?

Imyuzure iratwara abantu n’ibintu, Imvura nyinshi irasenya amazu ikanatwara imisozi. Mbese u rwanda rw’imisozi igihumbi rwabaye u Rwanda rw’ibibazo igihumbi. Abayobozi baramutse bikubise agashyi ahari u Rwanda rwakongera rukaba u Rwanda.

LIRE  Paul Kagame, « en difficulté avec tous ses voisins », miserait aujourd'hui sur Félix Tshisekedi pour avoir « au moins un ami »