Aho bukera Kagame arahamwa na Jenoside ya 2 yakorewe abahutu – Umunyamakuru Judi Rever

Erega ukuri kuzagaragara kandi kuzatsinda ikinyoma. Aho bukera Paul Kagame arahamwa na Jenoside ya kabiri yakorewe abahutu. Igitabo cy’umunyamakuru witwa Judi Rever kitwa “Praise of Blood” giherutse gusohoka kiravuga kuri Jenoside yabaye mu Rwanda n’uruhare Paul Kagame afite muri iyo Jenoside. Rever avuga mu gitabo cye ko Kagame agomba kubarwaho ibyaha by’intambara kuko ariwe wahanuye indege ya Habyarimana aribyo byabaye imbarutso ya Jenoside yahitanye abatutsi bari hagati y’ibihumbi magana atanu (500,000) na miliyoni imwe (1,000,000). Rever arongera ati Paul Kagame yiyitirira ko yahagaritse Jenoside ariko ntabwo aribyo. RPF Inkotanyi yahitanye umubare utabarika w’abagabo, abagore n’abana bo mu bwoko bw’abahutu igihe yamanukaga ajya gufata Kigali umujyi mukuru w’u Rwanda. Kubumva uruzungu ni mutege amatwi Judi Rever aho asubiza ibibazo bitandukanye ku gitabo cye.

Ibi byose umunyamakuru Judi Rever arabyemeza nyuma y’ubushakashatsi yakoze imyaka myinshi n’ibiganiro yagiranye n’abahoze bari muri FPR Inkotanyi.

Paul Kagame amenye ko ntawe uhisha ukuri kuko igihe cyose kuratsinda byihute cyangwa bitinde ukuri kugeraho kukajya ahagaragara. Ntawigeze apfobya Jenoside yakorewe abatutsi ariko se abahutu bapfuye guhera intambara itangira kugera Paul Kagame afata ubutegetsi cya gihe cyo kwihorera bo bangana iki? Bo se ntabwo ari Jenoside bakorewe? Paul Kagame niyemere ko habayeho Jenoside ebyiri. Maze abantu nka ba Victoire Ingabire bazize iryo jambo ngo “Jenoside y’abahutu” barenganurwe.

LIRE  Perezida Kagame yakuyeho Minisitiri Musafiri w’Uburezi na Nsengimana w’Ikoranabuhanga