Aho ba Perezida Alpha Condé wa Guinea na Patrice Talon wa Benin Kagame ntiyaba yarababereye aka wa MUHIGI mubi uyobya imbwa?

Hari nkuru yanditswe n’ikinyamakuru IGHE cya leta ya Kigali ku taliki ya 15 z’uku kwezi aho cyagize giti: “Ibigwi by’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, yatumye u Rwanda ruba icyitegererezo mu iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza, umutekano n’ibindi byiciro bibumbatiye ubukungu, ntibigarukwaho gusa na raporo zinyuranye cyangwa ubuhamya bw’abaturage kuko n’abandi ba Perezida muri Afurika babyigiraho ndetse bakanabyigana aho bayobora.”

“Perezida Alpha Condé wa Guinea na Patrice Talon wa Benin, ni bamwe mu bakuru b’ibihugu batajya barya iminwa cyangwa ngo bahishire uko bakorwa ku mutima n’ibikorwa bya Perezida Kagame, kugera n’aho uburyo bwe bw’imiyoborere babwigana mu bihugu byabo.”

Yebaba we akumiro ni akeso n’aho icwende bakoramo. Ngo intangarugero? Koko abatagera i bwami bahishwa byinshi. Kandi ikindi nta murozi wabuze umukarabya. Abo ba Prezida bemera Kagame nk’intangarugero uwabageza i Rwanda bakaganira n’abanyarwanda bakiyumvira icyo bo babitekerezaho. Kuko ubundi ubutegetsi bwakagomye kuba ubw’abaturage ariko mu Rwanda siko bimeze. Ubutegetsi ni Kagame.

Iyaba bari bazi ko ibyo bavuga ku Rwanda ari ‘housing” abumva uruzungu bivuga isura y’inyuma kuko imbere ni agahoma munwa. Iyaba bumvaga amarira y’abanyarwanda ntibakongera kuvuga ko Kagome ari intangarugero mu ba Prezida bo muri Afrika. Yakoze iki

se kigaragara? Kubera se imiturirwa yubatse abaturage baka baririra mu myotsi kubera ruzagayura yabatashyemo? Kubera se igihugu ke kirangwamo demokarasi ugize ngo arakopfora akamwica ugize Imana agafungwa? Kubera se politiki y’ibinyoma yimakaje abaturage bakaba baraniganwe ijambo? Hari uherutse kwandika yibaza ati “ese haricyo Kagame yari yakora adakoresheje amanyanga kigacamo?”

Iyaba abo bamutaka barebaga indani bakareka kureba housing. Ubwo abo baperezida bareba ibiri inyuma (housing) ntibite kureba ibiri indani rahira ko batazagwa muri wa mutego. Ngo umuhigi mubi uyobya imbwa.

LIRE  « Moi, je n’ai jamais dit que Paul Kagame était Dieu sur terre », Patrice Talon

Didier Kabera
Umusomyi wa Rugali