Abanyeshuri barangiza Kaminuza batazi icyongereza. Ngo kuba uburezi mu Rwanda nta reme bufite ngo biterwa n’uko abarimu bo muri Kaminuza batazi icyongereza. Reka da, ireme ry’uburezi ripfira hasi ntabwo ripfira muri Kaminuza. Ubundi mu kinyarwanda baravuga ngo umwana apfa mw’iterura.
N’icyo cyongereza bavuga ngo abanyeshuri barangiza Kaminuza ntacyo bazi, iryo ntabwo ari ikosa ry’abarimu bo muri Kaminuza. Ubundi ururimi rwakagombye gutozwa umwana akiri muto akarukurana. Niba amashuri abanza n’ayisumbuye bakigishije nabi umwana azatangira Kaminuza nta rurimi avuga neza. N’ikinyarwanda nacyo ntacyo abana bacu bazi. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2016 bugaragaza ko 20% by’abana barangije amashuri y’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza mu myaka ya mbere uwa kabi n’uwa gatatu badashobora gusoma ijambo na rimwe mu Kinyarwanda.
Ibi ngo bikaba ariyo mpamvu minisitiri w’uburezi yafashe icyemezo cy’uko bazajya baha ikizamini cy’icyobgereza umwarimu wese ushaka kwigisha muri Kaminuza. Umwe mu basesengura yavuze ko iki ari kimwe muri bya byemezo abayobozi b’u rwanda bafata bahubutse. Bakabona nyuma ko ibyo byemezo nta gaciro byari bifite. Yakomeje avuga ko iki gihugu gifite ubuyobozi butazi icyo bushakira abaturage babo. Uburezi bwabuze ireme kuko ntabwo hateguwe ibigomba kuzigishwa, ntihateguwe abarimu, indimi bazakoresha n’igihe bazazikoresha.