Abaturage b’i Karongi bavanwe mu byabo n’ibiza nta bufasha bwa leta bari babonaba kugeza magingo aya!!!!

Abaturage bi Karongi baracyafite ubwoba bwinshi kubera ubutaka burushaho kugenda bworoha. Imisozi yari yashije, hari umusate munini usa nkuhinguranya umusozi hamwe hakika ahandi hagasigara hahagaze. Umusozi wa Karongi bawubonaho ibintu bidasanzwe isoko z’amazi menshi apfupfunuka mu musozi, haravamo amazi menshi.

Haba se hari ubufasha abaturage bakozweho n’ibyo biza bari guhabwa? Kugeza kuri uyu munsi wanone abaturage ntibarabona ubufasha. Abakuwe mu byabo n’ibyo biza bacumbikiwe n’imiryango abandi bacumbitse ku maduka yaho i Karongi. Leta ngo irimo gushaka uburyo yafasha abo baturage. None se leta biyisaba iki kugira ngo itange ubufasha bwihuse kuri iyo miryango idafite aho iba kandi ikaba nta n’ibyo kurya ifite? Abo baturage barimo baratabarwa n’abaturanyi babo. Hari abacumbitse mu mazu batijwe n’abaturanyii. Kugeza magingo aya nta bufasha barabona.

Babujijwe gusubira mu mirima yabo kuko ubutaka bushobora kurigita. Ngo no mu mwaka wa 1964 ibyo biza byigeze kuba ngo ubutaka burarigita, niyo mpamvu babujije abantu gusubira mu mirima yabo. Abaturage se nibo barushije leta ubushobozi bwo gufasha abo bakuwe mu byabo n’ibiza?Turatabariza abo baturage bari mu kaga ngo leta igire icyo ikora byihuse.

LIRE  Kanuma Christophe: Tiriri tiriri tiriri iyo yari telefone yampamagaye kujya kwamagana abafaransa n'abadage!