Leta ya Kagame ikomeje gusonga abaturage. Iyo baririmba politiki y’itera mbere n’imiyoborere myiza njye ikiniga kiranyica cyane cyane iyo ntekereje wa muturage utanagira munsi y’urugo aho bucya yarangiza akibaza niba burira. N’ukuri ugeze ku baturage batuye mu misozi bakakubwira ibirometero bagenda kugirango bagere kw’ivuriro ryitwa ngo riri hafi, umurwayi bamuhetse mu ngobyi cyangwa agapfa urw’akarago kuko yabuze uko agera kw’ivuriro, bakakubwira ibirometero bagenda bagiye kurema isoko bajyanyeyo utwaka bakagombye kurya ngo babone amafaranga yo kugura akunyu n’agasabuni amarira aratemba. Ibyo kurema isoko bikorwa n’uwitwa ngo ni umuturage wifite, ufite munsi y’urugo n’utundi turima imusozi, niwe ubona utwo ajya kuguranisha mw’isoko ngo abone icyo atahinze. Naho abatindi nyakujya bapfa umusubizo bishwe n’inzara cyangwa n’uburwayi butabavaho. Ufite akabaraga arasodoka agaca inshuro. Abana babo birirwa bazerera imihana kuko ntabushobozi bwo kubashyira mu mashuri bafite, amashuri nayo ari mu birometero bitabarika.
Iyo utekereje ibyo byose warangiza ugatekereza ku kayabo k’amafaranga yubaka iriya miturirwa nka Convention center biragushobera. Iryo niryo terambere n’imiyoborere myiza leta ya Kagame yirirwa iririmba. Ingendo Kagame ahoramo, iraha abana be birirwamo, kwigwizaho imitungo yose kwa FPR, ubwo ni ubukungu bw’igihugu basahura, umuntu akibaza kuzageza ryari? Ayo mafaranga yakagombye gukoreshwaho mukwegereza abaturage ibikorwa remezo. Ariko abayobizi bose babaye isiha rusahuzi bagerekaho n’ubwicanyi. Ikinsetsa cyane nuko Kagame yavuze ngo abo bajura bajye babarasa!!! None se abo bayobozi na Kagame arimo na FPR ye bo n’iki!!!?
Dore Diane Rwigara watinyutse gushyira hanze ibyo bikorwa bya Kagame aho yamubitse. Njye icyo nabwira Diane ni ukumukomeza no kumwihanganisha kuko iminsi y’umujura ni mirongo ine.
Grace Kantarama
Muhanga, Rwanda