Abashinyaguzi Ntibagira Ikiruhuko, Umukobwa Wa Nsekarije Alice Akana Yakamejeje

Muribuka inkuru yanditswe n’ikinyamakuru RUSHYASHYA ivuga kuri Akana Alice mwene “MACINYA” Nsekalije Aloys yasohotse ku taliki ya 12 z’ukwezi kwa kane 2016, umutwe wayo wagiraga uti “ Abashinyaguzi Ntibagira Ikiruhuko, Umukobwa Wa Nsekarije Yakamejeje ”

“ Ku munsi isi yose yateranye ikifatanya n’abanyarwanda kunamira abatutsi bishwe muri Jenoside, abagifite imitima yuzuye ubutagondwa, n’ubunyamaswa ntibahwemye gushinyagurira abafite imitima yuzuye agahinda ko kubura ababo .”

Mwene Nsekarije Akana Alice akomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi, yigiza nkana abaza icyo isi yose n’abanyarwanda by’umwihariko bibuka kuri uyu munsi!!! Ibi bigaragaza ko kuri uyu mushiyaguzi, abapfuye badahagije, abonye uburyo yabongera.

Rugali nayo yaje kumwandikaho ku taliki ya 23 z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, iyo nkuru yari ifite umutwe ukurikira
“Akana Alice mwene Aloys “MACINYA” Nsekalije wagirango ni nka rwa RUVU ruhindura amabara bitewe naho ruri”
Umunyamakuru wa Rugali yakomeje avuga ko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Icyo gihe Alice Akana mwene Aloys “MACINYA” Nsekalije yari mu Rwanda kwamamaza Kagame.

Ariko ibyo byose ntawe byatangaje kuko umuryango wabo ufite kamere yo guhinduka nk’URUVU nkuko byagaragaye kuri se w’Alice Nsekalije Aloys bitaga MACINYA. Nsekalije murabizi mwese ko yakoranye na Perezida Habyarimana, bakaba bari barafatanyije guhirika Kayibanda muri 1973. Ikindi Kayibanda yigeze kwirukana MACINYA ataha iwabo mu Gasiza muri Giciye nuko Perezida Habyarimana aba ariwe umusabira imbabazi kuri Kayibanda agaruka mu gisirikari. Ibyo yamwituye twese turabizi icyi cyo agihuriyeho na Kagome Kagame. Nta nyiturano ya Nsekalije kuko yahindutse Habyarimana nk’uruvu.
Inyana n’iya mweru

Akana Alice rero yafashe ishusho n’imico ya se niyo mpamvu kurubu ari kuruhande rw’umwicanyi ruharwa Kagame wamaze bene wabo na Alice Akana iyo za Giciye na Karago.

LIRE  Diplomatie: Evolution du pont MOMBASA-KIGALI, Kagame en appelle au travail

Ariko nabo bamenye ko buriya hari icyo ashaka kuko uruvu ruhindura ibara rukurikije ibara ryaho ruri. Ejo hashize Alice yarimo ashinyagurira ababuze ababo muri Genoside, None se icyo gipande cy’umutima alice afite cyavuyeho? Uyu munsi aravuga ibigwi ingoma y’umwicanyi Kagame. Ejo se azaba afite iyihe mvugo?

Ni muyibaze namwe. Ubwo hari icyo ashaka kuri leta ya Kagame namara ku kibona azabereka tena ko ari mwene Nsekalije. Ariko se noneho ninde uzemera ibye ko impande zose zimaze ku mumenya? Nabo baramuretse arabasanga kuko bashakaga ku mukoresha kugirango Paul Kagame abone amajwi mucyo bitaga Karago na Giciye aho Habyarimana akomoka. Iyaba yarazi uwo Kagame ariwe. Nta nyiturano. Ubu se navaho azaba uwande?

Vestine Uwase
Umukunzi wa Rugali