Abakongomani mu myingaragambyo imbere y’Ambassade y’u rwanda i Paris mu Bufaransa

Mu myingaragambyo abakongomani bagiriye imbere y’Amassade y’u rwanda mu Bufaransa bibukije Kagame ko u Rwanda ari urw’Abanyarwanda n’aho Congo ikaba iy’Abanyekongo. Baririmbaga bavuga ko Kagame ari umujenosideri, bati Kabila genda, Museveni genda, twanze kwigarurirwa kandi mureke kwivanga mu by’Abanyekongo.

Barashinja Kagame uruhare afite mu bibera muri Congo. Ntibatinya kumubwira ukuri, bati “mujye ku rubuga rwa google murasanga u Rwanda arirwo rwa mbere mu kwohereza ku masoko yo hanze ipamba kandi nta na rike ruhinga ku butaka bwarwo. Murahasanga u Rwanda ari rwo rwa mbere mu kohereza ku masoko yo hanze managaneze kandi nta namba rufite. U Rwanda ruvuga ko rwohereza hanze amashanyarazi kandi nta Uranium rufite nta n’ingomero rufite nka Congo. Ngo u Rwanda ruvuga ko ruri mu nzira y’amajyambere, ariko ibi byose birukesha ubukungu bwa DR Congo, igihugu cyacu. Ubutaka bwa Paul Kagame burakakaye, ubutaka bwe nta mabuye y’agaciro bufite uretse ikawa idufasha mu buzima. Iyo niyo aba yaracuruje.

Barasaba Kagame kureka kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo no gukuraho Kabila umunyarwanda nka Paul Kagame bashyizeho. Baribaza ngo ni gute umwicanyi nka Paul Kagame wishe abantu (abatusti) barenga ibihumbi magana atandatu, akica miliyoni 12 z’abanyekongo barangiza bakamutorera kuyobora umuryango w’ibihugu by’unze ubumwe by’Afurika (AU)? Bati umwicanyi wa mbere kw’isi, umwicanyi uruta Hitler ni Paul Kagame.

Abanyekongo turasaba ko Paul Kagame yegura ku mwanya w’ubuyobozi bwa AU.

LIRE  Mise en demeure que JAMBO asbl adresse aux cosignataires du communiqué de presse de IBUKA Belgique