Abahunze Sebeya baratabaza! Leta aho kubafasha ishishikajwe no kubimura

Leta y’u Rwanda ihugiye kuki? Ko ikomeje kwica amatwi n’amaso mu gihe yagatabaye abo banyarwanda bari mu kaga, bakuwe mu byabo n’imyuzure. Ishuri ry’imyuga rya Ecole d’Art ku Nyundo ryararengewe ritakaza ibikoresho byinshi harimo ibiryamirwa by’abanyeshuri, ibiribwa n’aza muvero babatekeramo. Kugeza aho tuvugira aha abanyeshuri ntibarabasha gusubira ku masomo yabo. Ubu bacumbikiwe ku bindi bigo by’amashuri.

Leta y’u Rwanda irimo irareberera gusa, nta gikorwa na kimwe cy’ubutabazi irakorera abavanwe mu byabo n’ibiza. Abaturage nabo bararira ayo kwarika batabaza ngo ntabufasha namba bari babona. Bari mu buhungiro impande zose. Tuzi neza ko ubuyobozi bubereyeho abaturage, nibamara gupfa bagashira bose se buzaba bubereyeho bande? Bazayobora bande? Leta ishishikajwe no kwimura abo basenyewe na Sebeya aho kubanza kubafasha, kubaha ubutabazi bw’ibanze maze ikibazo cyo kubimura kikaza nyuma babanje no gutegura aho bazimurirwa.

LIRE  Thousands petition Rwandan govt to release Kagame's critic and her family