Aba bicwa bakajugunywa muri ruhurura ntawundi ubica uretse DMI ya Kagame ibifitiye ububasha!

Kigali : Umusore yasanzwe muri ruhurura yishwe. Saa tatu z’ijoro zo ku Cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2017, ni bwo inkuru y’urupfu ry’uyu musore yamenyekanye.

Abatangabuhamya bo muri aka gace batangaje ko bakeka ko uyu musore yishwe azira indaya bari basangiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Rugabirwa Deo yavuze ko aya makuru bayamenye ndetse ko abakekwa kwivugana uyu musore bahise batabwa muri yombi.

Avuga ko bikekwa babwiwe ko uyu musore yagiranye amakimbirane n’abasore bari basangiye inzoga ku buryo baje kumukubita bapfa umukobwa w’indaya bari kumwe.

Yagize ati “ Twabimenye ku buryo abantu bane bakekwa ko bagize uruhare mu rupfu rwe bamaze gushyikirizwa polisi kuko biravuga ko bagiranye amakimbirane bapfa indaya bari kumwe ubwo bari bavuye mu kabari ku buryo ari byo bishobora kuba byarateye urupfu rwe.”

Yakomeje avuga ko umwe muri aba bantu bane batawe muri yombi yemeye ko hari bagenzi be batari bafatwa bakubise Tuyishimire ariko ahakana ko we nta ruhare yabigizemo.

Abakekwaho iki cyaha barimo n’ukekwaho kuba indaya bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Jabana ndetse iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane iby’uru rupfu.

LIRE  Pourquoi vous ne pourrez plus jamais dire "le génocide rwandais"