Ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buracyari hasi

Ariko se itangazamakuru ryagira ubwisanzure abanyarwanda bo ubwabo ntabwo bafite. Imiyoborere ya Paul Kagame mwese murayizi ko nta munyarwanda utanga ibitekerezo bye uko abyumva cyane cyane iyo harimo kunenga ubutegetsi bwe. Yaremye ikintu kitwa ubwoba mu baturage kugirango bajye barebesha amaso maze baceceke.

Ibyo ntanuwabitindaho kuko ubwo ni uburyo bumwe umuyobozi w’umunyagitugu akoresha kugirango hatagira uvuguruza imiyoborerere ye. Kugirango ubuyobozi bwe burambe ajya hejuru y’amategeko akaba ariwe uba umucamanza mukuru. Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru cya leta IGIHE, Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose. Aha Tito Rutaremara ntakindi yari kuvuga uretse kubeshya abanyarwanda ko Perezida Kagame atikubiye ububasha bwose. Ayo mategeko avuga iyo yatowe Perezida agomba kubanza kuyashyiraho umukono, aramutse ari itegeko adashaka murumva yarishyiraho umukono?

Niba abaturarwanda barabuze ubwisanzure, itangazamakuru ryo ryabona ubwisanzure gute? Ko ariryo rishyira kuri bose babireba amakoza ubuyobozi bukora. Ibyo Kagame ntabikozwa kuko ashaka kugaragara nk’umuyobozi mwiza. Aho agenda yiyemera ko yageze ku bikorwa byinshi mubyukuri ari ntabyo.

iyo Itangazamakuru rikoreshejwe neza rihinduka umuyoboro w’amajyambere arambye, kuko rituma abaturage bamenya ibibera hirya no hino mu gihugu no ku isi, mu Rwanda riracyari hasi kuko Kagame arwanya ugerageje kumushyira hanze akamwerekana uko ari.

LIRE  Tension as Ugandan Businessman is Kidnapped in Rwanda