Tugomba kwibuka abanyarwanda bose bishwe n’interahamwe n’abishwe n’inkotanyi (Faustin Twagiramungu)

Mu kiganiro cyahise kuri BBC Imvo n’imvano taliki ya 5/5/2018 barajya impaka kw’ iyibuka ry’abatutsi bakorewe Jenoside no kuba abahutu nabo bajya bibuka ababo bishwe na FPR Inkotanyi.

Muri iki kiganiro, kuva ku munota wa 37:00 kugera ku munota wa 37:24 umwe mubari muri icyo kiganiro yaravuze ati ntawe leta y’u Rwanda yigeze ibuza kwibuka abe bapfuye. Undi nawe yaje kumusubiza ko uko atariko kuri kuri mu gihugu. Umwe se, babiri se, umuhutu wese watinyutse kwibuka abe bapfuye yaruhukiye mu buroko. Hano abantu bigiza nkana ahubwo se hamaze gufungwa bangahe bazira ko bavuze ko nabo bafite ababo bapfuye muri Jenoside? Ugerageje wese kuvuga ko hari n’abahutu bapfuye byitwa gupfobya Jenoside.

Hari ikintu bakomeza kwirengagiza, niba bemera ko imbarutso ya Jenoside ari ihanurwa ry’indenge ya Habyarimana, FPR ikaba ishinjija ingabo za Habyarimana kuba arizo zahanuye indege ye ngo kubera yari yarasinye amasezerano y’Arusha kandi ngo ingabo ze zo zitarabishakaga, FPR ikaba na none ishinja izo ngabo gutegura Jenoside, abari mu ngabo za FPR bitandukanyije nayo bo baratanga ubuhamya ko ingabo za FPR arizo zahanuye indege ya Habyarimana, ibyo bavuga ngo Jenoside yarateguwe, yateguwe ryari? Ko wumva FPR yari ifite intasi aribo bitaga ibyitso, ni gute batashoboye gutata iyo migambi mibi yo kurimbura abatutsi ngo maze bakore uko bashoboye bayiburizemo?

 

LIRE  Étape clé pour la remise de Félicien Kabuga à la justice internationale