Mu Rwanda wibeshye utore OYA!!! Kandi niyo watora OYA bazatekinika bayisimbuze YEGO

Burundi: Nibura hari abatora EGO na OYA ureke iby’iwacu ntawemererwa gutora OYA

Mu Rwanda niyo umuntu yatora OYA uretse ko haba hari iterabwoba ku buryo umuntu adatinyuka gutora OYA, niyo hari uwaba yatinyutse agatora OYA, abakozi ba Kagame bazakora rya tekinika OYA bayisimbuze YEGO muri cya gihe cy’ibarura. Ariko kubera haba hari indorerezi zaturutse hirya no hino kw’isi, bize amayeri yo gutorera YEGO abaturage. Icyo gihe basaba abaturage kuzinduka karekare bakagera ku biro by’amatora indorerezi zitarahagera maze icyo bakora bageze ku biro by’itora ni ukujugunya agapapuro k’itora babahereza kariho YEGO mu gasanduku k’amatora.

Abanyarwanda bakwigiye k’ubyo u Burundi bukora ariko ntibyashoboka mu gihe Kagame akigundiriye ubutegetsi. Kagame aracyakunze ubutegetsi niyo mpamvu akura munzira uwibeshye wese akamwitambika imbere. Ubu se Diane Shima Rwigara arihe? N’aho se Ingabire Victoire? Kizito Mihigo? Adeline Rwigara? N’abandi.

U Rwanda ruzagera ku ntera yo gutora OYA igihe Paul Kagame azaba yarekuye ubutegetsi. Cyangwa igihe abaturage bazahaguruka bakarwanya igitugu ke maze bakishyiriraho umuyobozi ubabereye.

LIRE  Mwitege ibyaha bagiye guhimbira Gilbert Mwenedata batigeze bamushinja atarava mu Rwanda