Abaturage i Nyabihu baratabaza bavuga kp baniganwa ijambo bababuza kuvuga ibibazo byabo
Ubu se ibyo ni igitangaza usibye ko ariho Perezida Habyarimana akomoka ni he mu Rwanda rwose bavuga bisanzuye ibibazo byabo. Abaturage barakutse kuko ibyo babonye n’ibyo babona bikorwa impande zabo byarabahahamuye. Mu Rwanda rwa Kagame ntawemerewe kuvuga ibinyuranye n’ibyo ubutegetsi buvuze. Ntawemerewe kunenga ibyo ubutegetsi bukora bitari byiza. Uvuge maze bagufunge. Bahitamo kwicecekera cyangwa babona abanyamakuru bamwe bakiruka babahunga ariko hari n’abazi ko itangazamakuru rishobora kubavugira hakagira igikorwa ku bibazo byabo. Ariko nabo bakabikora rwihishwa.
Umuturage umwe ati “ubuyobozi, hari aho bwica abaturage wagira ngo uravuze bakagukubita umunwa” Ati iyo bagize ngo bahinduye umuyobozi haza umeze nk’uwari uriho ngo wagirango batumanagaho. Baza bafite amabwiriza amwe. Uyarenzeho nawe ajya mu gatebo kamwe n’abao baturage. Ngo wamugani uvuze baragufunga kandi ntibamenya aho bagufungiye. Undi muturage ati “babashyizemo n’iterabwoba.”
Ubu se yemwe aba baturage barabeshya ngo hari uwabatumye ngo babeshye. Ibyo bavuga ni ukuri. Erega ubundi baravuga ngo iyo inkoko ipfuye yateraga n’amagi yayo arabora.