Aho Kagame yiciye ntarahaga amaraso y’abantu

Abapolisi ba Kagame barashe ku mpunzi za Kiziba zikwira imishwaro, bamwe barakomereka, ubwo hari n’abahasize ubuzima. Abapolisi bagiye babomora amazu batwara impunzi zari zikingiranye muri ayo mazu. Bagiye batwara abantu b’ingeri zose.

Ubwo izo mpunzi polisi yatwaye nizo Kagame yashakaga. Ngo arabaziza ko aribo bashishikarije izindi mpunzi gusaba ko bazicyura. Iki ntabwo ari cyaha cyahanishwa igihano cyo gupfa. Nta nubwo ari icyaha uretse inda nini ya Paul Kagame ubona ko inyungu yari abafiteho zahagarara baramutse basubiye iwabo muri Congo.

Ariko iyo umuntu ataha iwe hari umubuza? Kagame ararinda guhambirira abanyekongo mu Rwanda batahashaka iyo abareka. Maze abareke batahe inyungu yarabafiteho ijyane nabo!

Ishyano Kagame arimo akora  warigereranya n’iki? Izo nzirakarenga zo mu bwoko bwe arimo yica n’izo zizamwihakana. Arashize arabatwaye. Ubu inkambi irere kuko abaturage barangaye muri yo misozi mu baturage basanwe. Inkambi isigayemo, abapolisi nobi basigaye mo barinze ibirindiro

LIRE  Afurika ntiyakomeza gusahurwa iramutse ifite abayobozi beza