Bus ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro irinda ikongoka ntawe uyizimije
Kagame yirirwa abwira abanyarwanda ngo barinde umutekano w’ibyo yubatse nibiba ngombwa barase ku manwa y’ihangu abashatse kubisenya. Nagirango mwibarize niba intambara ariyo yonyine isenya? Yibagiwe ko imyuzure isenya? Yibagiwe ko n’inkongi z’umuriro nazo zisenya? Hari byinshi bishobora gusenya ibyo abanyarwanda bubatse byakagombye nabyo kwitabwaho kugira ngo umutekano w’abanyarwanda ubungwabungwe.
Urugero rwa hafi mwirebere iyi video y’imwe mu modoka ze yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka ntawe uyizimije. Ubu se nta kizamyamwoto afite? Niba ntibeshye umenya polisi y’igihugu y’u Rwanda ifite izitarenze imodoka zizimya umuriro 2 gusa.
Ntatekereza ko iriya miturirwa ye ahora arata ishobora gufatwa n’inkongi y’umuriro. Wakubaka Singapore ukibagirwa kubaka ibigo bishinzwe kuzimya umuriro bifite ibikoresho bihagije?
Imana ishimwe kuba nta muntu wayiguyemo