Ubuhamya bwa Tharcisse Semana wavutse hamwe na Me Donat Mutunzi
Nk’uko mugenzi wa Donat Mutunzi umunyamakuru Tharcisse Semana abivuga ntakindi Donat Mutunzi yazize uretse kuba yari yaratangiye umushinga wo gushyira ahagaragara ukuri ku bwicanyi bwakozwe muri Muhura yose, ari ubwicanyi bwakozwe na FPR n’ubwicanyi bwakozwe n’interahamwe.
Kuri Kagame umuntu uwari we wese uvuze ko n’abahutu bishwe aba afite ingenga bitekerezo, aba apfobeje Jenoside. Semana we akaba yemeza ko abavuga ko Donat Mutunzi yiyahuye ari ikinyoma. Donat Mutunzi yari umugabo udapfana ijambo kandi wari waratangiye ibikorwa byinshi byiza muri Bugarura.
Ntabwo Kagame azica abanyarwanda bose ngo abamarire kw’icumu hari abazasigara bazabara inkuru.