Donat Mutunzi yishwe na leta y’agatsiko, leta y’abicanyi

Ibi byo ntawakwirirwa abishidikanyaho. Leta ya Kagame n’agatsiko ke ni leta y’abicanyi. Ibyo birazwi nta nubaburanya umwanya wa mbere. Abantu amaze kwica ntibagira ingano kandi agikomeje. Ngo Donat Mutunzi yishyize mu kagozi? Umugambi wa Kagame watahuwe kare, icyo yavuga cyose amenye ko ntawemera ibyo binyoma bye.

Muze dutabarize impunzi za Kiziba kuko ibihe barimo ntibyoroshye. Ariko kandi nkaba mbashimira ubutwari bafite aho bahangara abapolisi bafite imbuda kandi bo nta ntwaro nimwe bitwaje. Turabamenyesha ko tubari inyuma kandi ko twifatanyije nabo mu kurwanya iyi leta y’ubwicanyi, leta y’igitugu. Ubugome bwa Kagame mwongere mubwumve mu majwi ari hasi hano.

Kagame amenye ko amaraso y’izo nzirakarengane zose azamugaruka. Kagame yanditse amateka. Ariko ibaze gusinga amateka nkayo y’ubwicanyi!!!!!

LIRE  Migrants Ivoiriens rapatriés de Libye: "c'était l'enfer total!"