U Rwanda n’u Burundi bizumvikana aruko Perezida Kagame yavuyeho. Abarundi bazi ubugome bwa Kagame, mwibuke ko yabiciye perezida, mwibuke ko kugeza kuri iyi saha Kagame ateza akaduruvayo abarundi adasize inyuma ibindi ibihugu by’abaturanyi.
Reka abarundi bange itorwa ry’umunyarwanda Martin Ngoga watorewe guhagararira u Rwanda muri EALA. Abarundi bati amatora ntabwo tuyemera, bati ntabwo yagenze neza. None abarundi bashoye urubanza. Utazi itekinika rya Kagame n’agatsiko ke ninde? Yewe ko umenya n’urwo rubanza u Burundi bwashoye butazarutsinda nibutareba neza. Kagame ntacyo atakora ngo agere kucyo ashaka. Abarundi nabo baramuzi niyo mpamvu badapfa kwemera ikivuye kwa Kagame.
Namwe nimwiyumvire uburyo abarundi banze bakarinda aho bashora urubanza ku matora y’uwo musingamateka w’umunyarwanda.