Abasirikare ba RDF ya Kagame ngo bambutse umupaka wa DR Congo nk’impanuka!!!

Nkuko ibinyamakuru byakomeje kubivuga, abasirikare babiri ba RDF baherutse gufatirwa muri Congo, RDF yavuze ko kwambuka kwabo kwari impanuka!!! Mbega ikinyoma cya Semuhanuka!!! Mbese tuvuge ko banyereye bakagwa muri Congo. Paul Kagame ntazi kubeshya umenya adufata nk’impyisi kuko ariyo Bakame yifatiye. Ntabwo turi impyisi. Kagame n’agatsiko ke ntibakirirwe babeshya abantu kuko ibyabo byose birazwi. Icyo bakurikirana kuri Congo turakizi n’inyungu zose bafiteyo turazizi.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda ati dusanzwe dusubizayo n’ingabo za Congo zambutse ku mpanuka. None se niba babikora kuki Major Guillaume Ndjike, umwe mu bavugizi b’ingabo za DR Congo yasabye ingabo z’u Rwanda agira ati “uko twasubije izi ngabo z’u Rwanda turifuza ko n’izacu zifatirwa mu Rwanda ariko byajya bigenda”?

Kagame ntazavirira Congo ibyo mwavuga byose ntiyareka Congo kuko niyo kigega cya leta ye. Mu byo Kagame yiyemeje n’agatsiko ke FPR ni ugutsimbarara kuri Congo kuko ntahandi bakura ibyo bashyira mu mifuka yabo atari muri Congo dore ko agakoryo ko kurisha Jenoside katagikora. Imyaka irenga 20 barisha Jenoside none ibyabo byaratahuwe biyemeza gukomera kuri Congo, biriya byo kwitsitaza bakagwa muri Congo byose n’imitwe ya Kagame. Ariko igihe kizagera n’iyi nzira nayo ifungwe burundu. Buretse abakongomani bahaguruke!!!

LIRE  *09/12/1996 - Embuscade du pont de Hombo et les barrières du FPR à Walikale*