Icyemezo cyafashwe ni uko Guverinoma yasanze nta mpamvu yo kongera kuvugurura amasezerano yayo n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu

Nyuma y’igihe kinini u Rwanda rudacana uwaka na Human Rights Watch (HRW), umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, kubera raporo irutangazaho, amasezerano y’imikoranire yageze ku ndunduro.

Muri Nyakanga 2017, uyu muryango wasohoye raporo ku Rwanda wise “All Thieves must be killed”, bisobanuye ngo “Abajura bose bagomba kwicwa”; ishinja inzego z’umutekano ko zishe abaturage bagera kuri 37 mu Burengerazuba bw’u Rwanda kuva muri Mata 2016.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yaje gusohora raporo yerekana ko HRW yavuze ko hari abantu bishwe nyamara bakiriho. Itangazamakuru ryeretswe bamwe mu bavugwa muri iyo raporo bakiriho n’abandi bahamya ko bagenzi babo bakiriho ndetse ko abapfuye bazize indwara bitari ukwicwa.

Iyo raporo ya HRW yazamuye uburakari ku ruhande rw’u Rwanda, maze mu Ukwakira 2017 abadepite baganira na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, abahamirije ko raporo ya HRW yuzuyemo ibinyoma.

Mu myanzuro Inteko Ishinga Amategeko yashyikirije Guverinoma, harimo uwayisabaga ‘kongera gusuzuma amasezerano y’imikoranire na Human Rights Watch, ku buryo ibikorwa bigayitse bikomeje kuyiranga mu guharabika isura y’u Rwanda n’Abanyarwanda bitakomeza gukorwa hashingiwe cyangwa hitwajwe ayo masezerano atanakurikizwa’. Guverinoma yahawe iminsi 30 kuba yagaragaje icyo yabikozeho.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Ukuriye Ishami rya Minisiteri y’Ubutabera rishinzwe ubufatanye mu butabera mpuzamahanga, Umurungi Providence, yatangaje ko ibyo Inteko Ishinga Amategeko yasabaga byakozwe, isubizwa mu ibaruwa iyimenyesha icyemezo cyo kutazavugurura amasezerano na HRW.

Amasezerano u Rwanda rwari rufitanye na HRW yari yarasinywe ku wa 29 Kamena 2016 arangira ku wa 29 Werurwe 2017.

Murungi yagize ati “Icyemezo cyafashwe ni uko Guverinoma yasanze nta mpamvu yo kongera kuvugurura ayo masezerano, bishingiye ku mikoranire n’imikorere n’ubundi yari yabanjirije amasezerano yari acyuye igihe. Ibikorwa bya HRW twasanze nta burenganzira bwa muntu birengera ahubwo bifite impamvu zihishe za politiki aho kuba iz’uburenganzira bwa muntu.”

LIRE  EAC: Que peut-on retenir de la présidence et le sommet dirigés virtuellement par Kagame?

Ikindi kandi raporo ya HRW yo muri Nyakanga 2017 yasohotse n’ubundi nta cyangombwa cyo gukorera mu Rwanda ifite.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hafashwe icyo cyemezo cyo kutavugurura ayo masezerano ariko n’ubundi nta baruwa HRW yari yandika isaba kuyongera. Ariko ngo hari amakuru ifite ko abantu bayo bagenda baca muri za Ambasade, bashaka ko zayifasha akongerwa.

Amasezerano HRW yagiye yica, yavugaga ko mu gihe iri gukora raporo yajya ibanza kuganira na Minsiiteri y’Ubutabera ku kintu ibonye kitagenda mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mbere yo kuyitangaza.

Mu gihe HRW nta mikoranire n’u Rwanda, Guverinoma yamenyesheje Inteko ko hari indi miryango itegamiye kuri leta yita ku burenganzira bwa muntu izakomeza gukorana nayo.

Ese u Rwanda ruzajyana mu nkiko HRW?

Mu bitekerezo byatanzwe nyuma ya raporo yerekanaga ko hari abantu bapfuye nyamara bakiriho, harimo no kuba HRW yagezwa mu nkiko.

Kuri iki kirebana n’ubutabera, Murungi yagize ati “Twaje gusanga atari ngombwa, kwaba ari ukuyiha ingufu tugiye mu manza nayo.”

Akomeza avuga ko abashyizwe muri iyo raporo ko bapfuye nyamara bakiriho begerwa bagahumurizwa.

Inteko Ishinga Amategeko yari yasabye Guverinoma gushakira abunganira abo raporo ya HRW ivuga ko bapfuye kandi bariho kugira ngo bayikurikirane mu nkiko kubera ko bahungabanyijwe (préjudice moral) n’ibinyoma bikubiye muri raporo yise “All Thieves must be killed”.
Raporo za Human Rights Watch zagiye zishoka zishinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu zaramaganywe, ndetse rukanagaragaza ko ushaka ukuri adakwiye kuzisoma.

 

Umuyobozi wa Human Rights Watch, Kenneth Roth