Cardinal Giuseppe Bertello usigaye ari umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko ya Leta ya Vatican, yoherejwe mu Rwanda kuwa 12 Mutarama 1991 nk’intumwa ya Papa mu Rwanda icyo gihe yari Musenyeri.
Senateri Tito Rutaremara avuga ko uwo musenyeri yamwibwiriye ubwe ko yahaye umugisha imihoro yatemye Abatutsi atabizi.
Ati ” Yahamagawe i Kabgayi, i Byumba n’ahandi abwirwa ko hari impano Papa yoherereje u Rwanda igomba guhabwa umugisha nawe akagenda akabikora.”
Tito yemeza ngo ibyo byose Giuseppe yabikoraga aziko ari inkunga koko ivuye i Vatican atazi ko ari imihoro yo kwica Abatutsi.
Cardinal Giuseppe ngo yaje kwirukanwa mu Rwanda n’interahamwe Jenoside igitangira kugira ngo adakomeza kuvuga ubwicanyi kuko na mbere ngo yajyaga atanga izo raporo.????????
Kubivuga kwe ngo byatumye Radio Vatican ari yo ya mbere yatangaje ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.