Ntamuhanga Cassien ati hari inkuru nyisnhi zitarahishurwa “Untold stories”

Cassien Ntamuhanga ati umunyamakuru, umuhanzi n’umwigisha yaba uw’idini cyangwa usanzwe, abo bose bafite inshingano zo kureberera abaturage kurusha uko abandi bantu babikora. Arongera ati mu Rwanda abayobozi ntibakorera abaturage ahubwo bakorera ababashyizeho ngo niyo mpamvu abaturage batinya abayobozi kandi abayobozi nibo bagatinye abaturage.

Cassien Ntamuhanga nabo bakoranaga bari bariyemeje kugaragaza ukuri mu biganiro bakoraga kuri radiyo Amazing Grace. Bagatanga ibiganiro bigamije gutanga umucyo ku mateka y’igihugu, ku bumwe n’ubwiyunge no ku bunyarwanda. Ubwo Kizito nawe muri KMP (Kizito Foundation) yakanguriraga abantu ubumwe n’ubwiyunge. Kizito Mihigo na Niyomugabo Gerard baje gutanga ikiganiro cyarimo inyigisho zikomeye cyane bahuguriraga abanyarwanda ku bijyanye n’icyunamo. Baravuze bati” Genoside yakorewe abatutsi ntabwo ari ishyano ryagwiriye abatutsi ahubwo ni ishyano ryagwiriye igihugu kuko ntabwo igihugu cy’u Rwanda cyatakaje abapfuye gusa kuko kugirango wice umuntu nawe uba warangije gupfa. Mu gihe cy’icyunamo ntabwo aricyo gushakisha urusha undi amakosa ahubwo n’igihe cyo kureba inyungu rusange.

Cassien Ntamuhanga avuga ko atacitse ubutabera kuko ntabutabera buri mu Rwanda. Iyo buza kuhaba bwagakemuye ikibazo cy’umuryango wa Rwigara. Ati ruriya rubanza ni uruca abana. Niba badashoboye kugikemura ntihazagire uzongera kuvuga ko Ntamuhanga yacitse ubutabera. Ati ntabutabera yigeze acika kuko ntabwo yigeze abona kandi ntanubuhari.

Cassien Ntamuhanga yavuze ko atari umuryango wa Rwigara gusa urengana hariya mu Rwanda. Amagereza bamuzerejemo ngo bashaka kumutesha umutwe yahaboneye abantu benshi batabarika bazira akarengane. Aho hose yahabonye ibintu byinshi ati ngo ni “untold stories”.

Ubutegetsi bw’u Rwanda ntibujya bwemera kumva umuntu avuga ko hari n’abandi bantu bapfuye. Iyo hagize ubivuga bihita biba ikibazo gikomeye cyane. Ni naho Kizito yashingiye aririmba indirimbo ye yitwa “IGISOBANURO CY’URUPFU”. Hari igitero yagize ati”Genoside yangize impfubyi ariko ntikanyibagize bandi bantu bapfuye nabo bababaye bazize urugomo rutiswe Genoside. Abo bavandimwe n’abo ni abantu, abo bavandimwe ndabasabira….”

LIRE  Rwandan hitman with a heart to be sent packing

Cassien Ntamuhanga nk’umunyamakuru, Kizito Mihigo nk’umuhanzi na Gerard Mihigo nk’umunyamakuru n’umwigisha bazize ko bifuzaga kugaragaza ukuri ku bibazo by’u Rwanda mu gihe leta yo ishaka kugirango ariyo ijya ibyivugira ikavuga ibyo ishaka kabone niyo akenshi na kenshi biba ari ibinyoma yahimbye. Kuba rero baratekereje gutyo bakavuga bati hagomba kubaho impindura matwara yo guca inzigo mu gihugu byababereye icyaha gikomeye kuburyo Gerard Niyomugabo yahasize ubuzima bwe.