Bwaki no mu bakuru…Leta ya Kagame irananiwe – Kiliziya Gatulika yahagurutse

Birababaje kandi bikojeje isoni kumva ko Singapore y’Afurika yarwaza bwaki mu bana ikaba yarageze no mubakuru. Ibi birerekana ntagushidikanya uburyo ubukene bwayogoje igihugu cyacu ngo ni u Rwanda. Ikinyamakuru UMUSEKE kikaba cyaranditse inkuru uburyo Kiliziya Gatulika yiyemeje guhaguruka ikaba isaba leta ngo bafatanye barwanye ikibazo cya Bwaki cyugarije abanyarwanda.

Ibi bizakunda leta y’agatsiko niyemera guhagarika ubusahuzi, niyemera guharika kwita ku bibazo bidafitiye umumaro abanyarwanda harimo ikibazo cyo guteza umutekano muke mu bihubu by’abaturanyi kuko naho hagenda umutungo akayabo wagakoreshejwe mukuzahura igihugu. Ubwo se abanyarwanda bazubaka igihugu cyabo ngo bagiteze imbere mugihe barimo barwaza ndetse bakarwara bwaki? Hasi murahasanga inkuru uko yasohotse mu kinyamakuru UMUSEKE.

  • Mgr Kambanda ngo umuryango warwaje Bwaki burya wose uba ufite ikibazo

Ubuyobozi bwa Diyoseze Gatulika ya Kibungo buratangaza ko umushinga wayo wa Caritas uri guhangana n’indwara ya Bwaki itagifata abana gusa kuko iri kugaragara no ku bantu bakuru. Umushumba w’iyi diyoseze, Musenyeri Antoine Kambanda avuga ko bagiye gukorana na Leta kugira ngo iki kibazo giterwa n’imirire mibi gishakirwe umuti.

????????????????????????????????????

Mgr Antoni Kambanda aravuga ko bagiye gukorana na Leta ku buryo urugo rwose ruzajya rufashwa kuvurwa bwaki

Ni mu biganiro by’inteko rusange y’umushinga wa Caritas muri Diyoseze ya Kibungo, yasuzumaga ibyakozwe n’uyu mushinga mu mwaka ushize n’ibyo uteganya gukora muri uyu.

Abayobora ibigo Nderabuzima mu turere tugize Diyoseze ya Kibungo (Ngoma, Kirehe, Kayonza na Rwamagana) bagarutse ku kibazo k’imirire mibi gikomeje kuzamura imibare y’abarwaye Bwaki ubu itakiri mu bana gusa ahubwo iri kugaragara no ku bantu bakuru.

Ngo umwana azanwa kwa muganga ariko ugasanga n’umuryango akomokamo wose ufite ikibazo cya Bwaki.

LIRE  Le nombre de victimes des émeutes en Éthiopie s'est alourdi, 50 morts.

Soeur Martha Mukashema uyobora ikigo nderabuzima cya Zaza ati “Iyo bageze ku kigo nderabuzima dufata umwana ariko tugatunga na nyina wamubyaye ugatunga n’abana bose bandi bo mu rug,  ibi rero usanga bihenze cyane.”

Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Antoini Kambanda avuga ko bagiye gukorana na leta kugira ngo umuryango ufite umwana warwaye Bwaki na wo witabweho kuko wose uba ufite icyo kibazo k’imirire mibi.

Ati “Turebe impamvu yatumye umwana arwara Bwaki dufashe umuryango wose kuko usanga ari ikibazo cya bose.”

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Rukara (mu karere ka Kayonza) buvuga ko bamaze iminsi bakira abana barwate Bwaki bakabitaho ku buryo mu mezi abiri baba bakize

Mu kigo nderabuzima cya Zaza harimo abana 23 barwaye Bwaki bari kwitabwaho, icya Rukara hakaba harimo batandatu, ngo abandi baravuwe barataha.

Abahagarariye ibigo nderabuzima bya Kiliziya Gatulika nizindi nzego za Caritas muri Diyosezi ya Kibungo

Inteko rusange ya Caritas yahuje abantu bagera kuri 85 baturutse muturere tune two muri Diyosezi ya Kibungo

Sr Martha Mukashema uyobora ikigo nderabuzima cya Zaza aravuga ko batungurwa no kubona umuryango wose urwaye bwaki

Sr. Musabyeyezu Imaculee umuyobozi wungirije wa C.S Rukara we aravuga ko baha ibitaro abarwaye bwaki

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW