Ngo u Rwanda rukeneshejwe n’abana barwo – Ingabire Marie Immaculée

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru cya leta ya Kigali IGIHE yanditswe na Ferdinand Maniragaba ivuga “ko u Rwanda atari igihugu gikennye nk’uko abantu babivuga ahubwo ngo gikeneshejwe n’abana barwo.” Ibi bikaba byaravuzwe n’umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International-Rwanda), Ingabire Marie Immaculée. Nibyo se koko?

Abana b’abanyarwanda bararengana, reka nkosore Ingabire Marie Immaculée “u Rwanda ntabwo ari igihugu gikennye nkuko abantu babivuga ahubwo gikeneshejwe n’umukuru w’igihugu ariwe Kagame na leta ye ariyo agatsiko gakorana nawe.” Kagame n’agatsiko ke ntabwo bivuga abana b’u Rwanda. Ahubwo abana b’u Rwanda bazize Kagame nagatsiko ke. Inzara iyogoza abanyarwanda impande zose z’u Rwanda iterwa n’icyo gihombo kiva ku busahuzi bukorwa na Kagame n’agatsiko ke.

Igihombo kiva ku mikoreshereze mibi y’umutungo. Ni bahere kuri nyiri bwite Perezida Kagame kuko mu kunyereza no gusesagura umutungo ni numero ya mbere akaba afatanyije n’agatsiko kamwe namwe muzi. Marie Immaculée ati “Birasaba ko hacika umuco wo kudahana kandi uwacunze nabi cyangwa uwanyereje amafaranga ya Leta ayagarure. Niho hakiri ikibazo gikomeye. Baragera mu butabera bikarangira bose ari abere.” Kuko bose baba bariye. Ngaho nibahere ku bakuriye Kagame kuko amakonti yo hanze yujujemo amafaranga ntabwo nkeka ko yavuye mu murage ababyeyi be bamusigiye. Abanze agarure ayo mafaranga, ayo yaguze za modoka Rangerroveri umurinzi, ayo abana be bagura mo ibintu bihenze nk’amasaha, ayo abana be bakezamo, ayo yaguze ya ndege ye, ayo yubakishije amazu iyo muri Amerika, ayo yashoye muri rwa ruhererekane bita Crystal Venture, igendo we n’umuryango we bakora za hato na hato, yewe ni byinshi uwabivuga bwamwiriraho.

 

LIRE  Isesengura: N’ubwo havugwa intambara ishobora kuba hagati ya Uganda n’uRwanda hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko idashoboka