Yoweri Museveni barimo barakina umukino w’injangwe n’imbeba!!!
Kuva aho Kagame aviriye guhura na Museveni muri Uganda Kagame yahise yirukana abanya Uganda bakoraga mu Rwanda bakoreraga ikinyamakuru ke The New Times. Museveni nawe ati reka nze nkwereke ko nanjye ntari ikigwari. Ubwo umunyarwanda aba arashimuswe nk’uko bisanzwe biba muri Uganda. Ibi rero birerekana ko uriya muhuro wari ikinamico kuko ibyo bavuze bahura ntabwo aribyo bari gushyira mu bikorwa ahubwo ibyo ibihugu byombi byashinjanyaga nibyo bigikomeje.
Inyuma y’uyu mukino hari ikibyihishe inyuma. Ibi biragaragaza ko Museveni na Kagame baziranye koko. Gusa twe nkabanyarwanda duhangayikishijwe n’ibizavamo. Ariko ndahamya ko ibizavamo byose Kagame ariwe nyirabayazana. Kuko Museveni ashobora kuba ashaka kwihimura cyangwa guhana muhungu we kuko yaramusuzuguye igihe kirekire. Ikibabaje muri ibi byose n’uko abaturage aribo babigwamo kandi ubutegetsi bubereyeho kurengera abaturage.